Abantu 18,000 Bitabiriye Isabukuru Y’Amabonekerwa Y’i Kibeho

Abantu bari hagati ya 18,000 na 20, 000 baraye i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa yizihizwa ku ya 28 Ugushyingo.

Mu ijoro nk’iri haba igitambo cya Misa gikurikirwa no gutambagiza ishusho ya Bikira Mariya bakarangizwa n’igitaramo kirangira mu ma saa tanu z’ijoro.

Ku manywa yo kuri wa 27, Ugushyingo, 2023 habaye guha umugisha ishusho nini ya Bikira Mariya w’i Kibeho yashyizwe mu masangano y’imihanda (Rond point/Round about) ahahurira  abaje gusengera i Kibeho banyura bajya ku Ngoro.

Mgr Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro niwe wayihaye umugisha.

- Kwmamaza -

Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwemeye ko ishyirwa muri aya masangano y’imihanda.

Ati: “Izafasha mu kumenyekanisha ibijyanye n’ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho kandi izafasha cyane abakorera ingendo nyobokamana i Kibeho.”

Abenshi mu bitabiriye uru ruzinduko rutagatifu ni Abanyarwanda ariko hari n’abandi baturutse muri Uganda, Kenya, Tanzania, Zambia, Zimbabwe, Amerika, Ubwongereza, Espagne na Portugal.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version