Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Abagore Bane Bafatiwe Mu Isoko Bagiye Gucuruza Magendu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyamasheke: Abagore Bane Bafatiwe Mu Isoko Bagiye Gucuruza Magendu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 January 2023 2:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda baherutse gufatira mu isoko amabalo atandatu y’imyenda yari yinjiye mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Icyo gihe hafashwe abantu bane.

Umukuru muri bo yari afite imyaka 40, umuto afite imyaka 28 y’amavuko.

Bafatiwe mu isoko riri mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko bari bantu ko bafashwe ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage

Ati: “Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari abagore bari bazanye imyenda ya caguwa kuyicururiza mu isoko rya Rwesero, hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata, abapolisi babasangana amabalo atandatu y’imyenda ya caguwa bari batangiye gufungura ngo bayigurishe.”

Imyenda yahise ijyanwa  ku kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) gikorera i Rusizi.

CIP Rukundo avuga ko amayeri  abacuruza magendu bakoresha amenyekana gahoro gahoro binyuze ku bufatanye bw’abaturage.

Itegeko ry’Umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika ($ 5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

TAGGED:MagenduNyamashekePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda Revenue Irasaba Abanywa Inzoga Kujya Baka EBM
Next Article Ibya Prince Kid Byasubiwemo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?