Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda baherutse gufatira mu isoko amabalo atandatu y’imyenda yari yinjiye mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Icyo gihe hafashwe abantu bane.
Umukuru muri bo yari afite imyaka 40, umuto afite imyaka 28 y’amavuko.
Bafatiwe mu isoko riri mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko bari bantu ko bafashwe ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage
Ati: “Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari abagore bari bazanye imyenda ya caguwa kuyicururiza mu isoko rya Rwesero, hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata, abapolisi babasangana amabalo atandatu y’imyenda ya caguwa bari batangiye gufungura ngo bayigurishe.”
Imyenda yahise ijyanwa ku kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) gikorera i Rusizi.
CIP Rukundo avuga ko amayeri abacuruza magendu bakoresha amenyekana gahoro gahoro binyuze ku bufatanye bw’abaturage.
Itegeko ry’Umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika ($ 5000).
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).