Nyamasheke: Abanya Israel bagabiye inka uw’i Bushekeri

Ifuni ibagara ubushuti ni akarenge, uyu ukaba ari umugani Abanyarwanda bakuru baciye bashaka kuvuga ko inshuti ari izigenderanirana, bigakuza ubucuti. Itsinda ry’abaturage  20 ba Israel bari mu Rwanda bagabiye inka umuturage wo mu Murenge wa Bushekeri.

Umuturage wagabiwe yitwa Pierre Ntakirutimana akaba atuye mu mudugudu wa Kamina, Akagari ka Mpumbu, mu Murenge wa Bushekeri, mu Karere ka Nyamasheke.

Abagize ririya tsinda bari gusura Akarere ka Nyamasheke bakareba ibyiza bigatatse bikurura ba mukerarugendo.

Uriya muturage avuga ko inka yahawe izamufasha  mu kongera umusaruro w’ibyo yezaga kandi akabona amata yo guha abana.

- Advertisement -

Kimwe mu bintu byiza bikurura ba mukerarugendo muri Nyamasheke ni Ishyamba rya Nyungwe.

Yagize ati “Inka bampaye irahaka, izamfasha kwivana mu bukene, mfite icyizere ko izanteza imbere, ifumbire nzayivanaho izatuma neza byinshi, abana banjye bane n’abaturanyi bazasoma ku mata.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josue Michael, yavuze ko iki gikorwa ari cyiza kuko gifite igisobanuro cy’ikimenyetso cyo kwifuriza umuntu gutunga.

Ati “Igisobanuro cy’inka, ni ukwifuriza abantu cyangwa kugaragaza imbamutima zabo, abantu bari mu bucyerarugendo ariko bakageraho bagatekereza guha inka umuturage. Inka ni ikimenyetso cy’ubukungu, bivuze ikintu kinini cyane.”

Israel yiyemeje koroza Nyamasheke.

Israel ni kimwe mu bihugu bifite ubworozi bw’inka bugezweho kandi gifite urwuri ruto(Photo@IDFFlickr)

Kugeza ubu Ambasade ya Israel mu Rwanda imaze koroza inka zirenga 20 abatuye Akarere ka Nyamasheke.

Tariki 13, Ugushingo, 2020 Intumwa ziriya Ambasade zashyikirije abatuye Umurenge wa Kanjongo inka 22.

Abaturage ba Israel bari bambaye nk’uko umuco w’Abanyarwanda usaba gukenyera no kwitera
Bari bambaye n’udupfukamunwa kubera kwirinda COVID-19

Ivomo:Igihe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version