Rwanda: Abana 4 bitabiriye Shampiyona Nyafurika ya Karate y’abatarengeje imyaka 14

Ni amarushanwa azaba hagati y’itariki ya 12 na 18, Ukuboza,2020 agahuza abana bafite munsi y’imyaka  14 y’amavuko bo muri Afurika. U Rwanda rufitemo abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri. Batoranyijwe kuko ari bo bitwaye neza muri Shampiyona zabaye umwaka ushize.

Umutoza w’Ikipe y’igihugu ya Karate, Bwana Noel Nkuranyabahizi yabwiye Taarifa ko bahisemo abana bane kugira ngo bahangane na bagenzi babo batarengeje imyaka 14 bo muri Afurika mu gukina icyo bise Kata.

Ati: “ Aba bana ntibazakina KUMITE ahubwo ni KATA gusa kandi twabatoje neza, twizeye ko bazitwara neza  imbere ya bagenzi babo bo muri Afurika.”

Nkuranyabahizi avuga ko nyuma ya Guma mu Rugo yatangiye gutoza abana Karate kugira ngo biyibutse ikinyabupfura kiyigenga kandi bubake imibiri yabo yari imaze igihe idakoreshwa siporo nka mbere ya Guma mu Rugo.

- Advertisement -

Ririya rushanwa riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kandi ritegurwa na Federasiyo Nyafurika ya Karate.

Ni ubwa mbere u Rwanda  rwitabiriye iri rushanwa kuko rutitabiriye iryabaye muri 2019 ryabereye muri Maroc.

Ashima ababyeyi ba bariya bana kuko bafatanya n’itsinda ritoza abana Karate kugira ngo bagire ikinyabupfura, ntibasagarire bagenzi babo batayiga.

Ikipe y’abana b’u Rwanda bari kwitabira iriya Shampiyona igizwe na Akaliza Kaella ukina muri Karate Academy Rwanda na mugenzi we Isheja Iranzi ukina muri Alliance Tiger Club.

Abahungu babiri bari muri iriya kipe ni: Nshuti Aimable wo muri Karate Academy Rwanda na Niyonkuru Djibril wo muri Rafiki Club.

Aba bana bane nibo bahagarariye u Rwanda muri ariya marushanwa ya Karate Nyafurika
Isheja nawe ahagarariye abandi bana muri karate y’abatarengeje imyaka 14 y’amavuko
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version