Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Bahawe Ibyuma By’Imirasire Y’Izuba Bidakora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyamasheke: Bahawe Ibyuma By’Imirasire Y’Izuba Bidakora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 September 2022 10:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abatuye Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke hafi y’ikirwa kitwa Kirehe bavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere kabo bwafatanyije na REG kubaha ibyuma bitanga imirasire y’izuba bidakora.

Ibyo byuma ngo babyitezeho kuzabaha amashanyarazi ngo bakore imirimo ibabyarira inyungu ariko byapfuye rugikubita.

Abo baturage batuye mu mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba.

Bavuga ko ababahaye biriya byumba babijeje ko bizamara byibura imyaka itanu bikora neza ariko nta n’amezi atandatu byamaze.

Ikirwa cya Kirehe gituwe n’ingo 202, buri rugo rukaba rwari rwarahawe icyuma gitanga imirasire y’izuba nayo ikaruha amashanyarazi.

Babihawe mu Ukwakira, 2020.

Abensi mu baganiriye na bagenzi bacu bandika ku UMUSEKE bavuze ko imyinshi muri iyi mirasire yapfuye idateye kabiri.

Hari uwagize ati: “Iyi mirasire bayiduhaye batwizeza ko izamara imyaka itanu. Yazimye iyo myaka itaragera twisubirira mu icuraburindi.”

Abenshi ngo bacana ikibingo kugira ngo bashobore kwinjira mu nzu no kureba ah bashyize ibikoresho birimo n’umunyu wo kuminjira mu biryo.

Abifite baguze itoroshi kugira ngo ribamurikire.

Abaturage bo muri Macuba bavuga ko bahawe imirasire y’izuba idakora

Aba baturage basaba ko bahabwa amashanyarazi akaba ari yo aba igisubizo kirambye kurusha kubaha iyo mirasire y’uduhendabana.

Abagifite imirasire ikora nabo bavuga ko idakora neza kuko ngo igipimo yakaho kitarenze 40%.

Bivuze ko 60% y’amashanyarazi ntayo bakoresha bityo uwo muriro bafite bakawukoresha mu guca itara rimwe cyangwa abiri ariko ntibabe basharija telefoni cyangwa ngo bumve radio.

 

Izi batteries ngo zirasondetse kuko zitabika umuriro igihe kirekire(Photo@Umuseke)

Ubuyobozi bwa Nyamasheke ngo burakizi…

Appolonie Mukamasabo uyobora Akarere ka Nyamasheke avuga ko ikibazo cy’ibyuma bitanga imirasire y’izuba byapfiriye muri Macuba bidateye kabiri, akizi.

Ngo ubuyobozi bwe buri gukorana n’Ikigo cy’igihugu cy’ingufu , REG, ngo barebe uko iyi mirasire yasimbuzwa indi ikora neza.

Yasubije ati: “Turi gukorana na REG ngo bagire stock mu Karere ka Nyamasheke amatara yapfuye asimbuzwe kandi bijye bikorwa byihuse. Icyo dukora nk’ubuyobozi ni ugukurikirana kugira ngo byihutishwe.”

 

Appolonie Mukamasabo

Ikibazo cy’ibyuma bitanga imirasire bitujuje ubuziranenge kiri henshi muri Afurika.

Mu Rwanda hamaze iminsi hatangiye mpuzamahanga y’ibihugu bigize Umuryango wa COMESA biri kurebera hamwe uko ba rwiyemezamirimo bapiganirwa guhabwa amafaranga ngo bashora mu gutanga amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.

Ni amafaranga angana na Miliyoni $10 ( ni Miliyari $10) yahawe Banki ya COMESA yitwa TDB ( Trade and Development Bank).

Yatanzwe na Banki y’Isi.

Muri COMESA Ubuziranenge Bw’Ibikoresho Bitanga Ingufu ‘Zisubira’ Burakemangwa

TAGGED:AmashanyaraziIkirwaImirasireNyamasheke
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jenerali Wo Muri DRC Akurikiranyweho Gukorana N’u Rwanda
Next Article Kansiime Anne Ari i Kigali Azanywe No Gusetsa Abanyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?