Abatuye Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke hafi y’ikirwa kitwa Kirehe bavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere kabo bwafatanyije na REG kubaha ibyuma bitanga imirasire y’izuba bidakora.
Ibyo byuma ngo babyitezeho kuzabaha amashanyarazi ngo bakore imirimo ibabyarira inyungu ariko byapfuye rugikubita.
Abo baturage batuye mu mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba.
Bavuga ko ababahaye biriya byumba babijeje ko bizamara byibura imyaka itanu bikora neza ariko nta n’amezi atandatu byamaze.
Ikirwa cya Kirehe gituwe n’ingo 202, buri rugo rukaba rwari rwarahawe icyuma gitanga imirasire y’izuba nayo ikaruha amashanyarazi.
Babihawe mu Ukwakira, 2020.
Abensi mu baganiriye na bagenzi bacu bandika ku UMUSEKE bavuze ko imyinshi muri iyi mirasire yapfuye idateye kabiri.
Hari uwagize ati: “Iyi mirasire bayiduhaye batwizeza ko izamara imyaka itanu. Yazimye iyo myaka itaragera twisubirira mu icuraburindi.”
Abenshi ngo bacana ikibingo kugira ngo bashobore kwinjira mu nzu no kureba ah bashyize ibikoresho birimo n’umunyu wo kuminjira mu biryo.
Abifite baguze itoroshi kugira ngo ribamurikire.
Aba baturage basaba ko bahabwa amashanyarazi akaba ari yo aba igisubizo kirambye kurusha kubaha iyo mirasire y’uduhendabana.
Abagifite imirasire ikora nabo bavuga ko idakora neza kuko ngo igipimo yakaho kitarenze 40%.
Bivuze ko 60% y’amashanyarazi ntayo bakoresha bityo uwo muriro bafite bakawukoresha mu guca itara rimwe cyangwa abiri ariko ntibabe basharija telefoni cyangwa ngo bumve radio.
Ubuyobozi bwa Nyamasheke ngo burakizi…
Appolonie Mukamasabo uyobora Akarere ka Nyamasheke avuga ko ikibazo cy’ibyuma bitanga imirasire y’izuba byapfiriye muri Macuba bidateye kabiri, akizi.
Ngo ubuyobozi bwe buri gukorana n’Ikigo cy’igihugu cy’ingufu , REG, ngo barebe uko iyi mirasire yasimbuzwa indi ikora neza.
Yasubije ati: “Turi gukorana na REG ngo bagire stock mu Karere ka Nyamasheke amatara yapfuye asimbuzwe kandi bijye bikorwa byihuse. Icyo dukora nk’ubuyobozi ni ugukurikirana kugira ngo byihutishwe.”
Ikibazo cy’ibyuma bitanga imirasire bitujuje ubuziranenge kiri henshi muri Afurika.
Mu Rwanda hamaze iminsi hatangiye mpuzamahanga y’ibihugu bigize Umuryango wa COMESA biri kurebera hamwe uko ba rwiyemezamirimo bapiganirwa guhabwa amafaranga ngo bashora mu gutanga amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.
Ni amafaranga angana na Miliyoni $10 ( ni Miliyari $10) yahawe Banki ya COMESA yitwa TDB ( Trade and Development Bank).
Yatanzwe na Banki y’Isi.
Muri COMESA Ubuziranenge Bw’Ibikoresho Bitanga Ingufu ‘Zisubira’ Burakemangwa