Nyamasheke: Inkengero Z’Igishanga Cya Nyagahembe Zifitiwe Umushinga

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itangaza ko bitarenze muri Nzeri, 2023 mu Karere ka Nyamasheke hazatangira ibikorwa byo kubungabunga inkengero z’umugezi wa Nyagahembe. Bizakorwa ku buso bwa Kilometero 36 buterweho  imigano, urubingo  n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Nibikorwa nk’uko bivugwa n’umukozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe itumanaho no gutanga amakuru Eugène Kwibuka, bizaba ari igisubizo k’ugukumira amazi y’uyu mugezi yangizaga hegitari nyinshi z’umuceri bahahingaga.

Abahinzi b’iki gihingwa ngangurarugo kikaba na ngengabukungu iyo cyeze ari kinshi kikagemurirwa amahanga bari baherutse kubwira itangazamakuru ko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yababeshye kuzagitunganya bagategereza bagaheba.

Umuceri nicyo kinyampeke kiribwa n’abantu benshi kurusha ibindi ku isi.

Imyaka yari imaze kuba 12.

- Advertisement -

Ni abahinzi bibumbiye muri Koperative bise  ‘Urumuri mu Majyambere’ ihinga umuceri mu gishanga cya Nyagahembe kiri mu Kagari ka Karusimbi, Umurenge wa Bushenge  mu Karere ka Nyamasheke.

Abahinzi bavuga ko kiriya gishanga cyatunganyijwe igice kimwe.

Hari mu mwaka wa 2010-2011.

Koperative yabo  igizwe n’abanyamuryango 179.

Bavuga ko iyo habaye umwuzure, igishanga kikuzura, imyaka yabo ikangirika bahomba kandi na Leta ntigire icyo ibamarira mu kubashumbusha.

Ikibabaje kurushaho ni uko basanzwe bishyura ubwishingizi.

Ibi ariko Umukozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe itumanaho avuga ko ‘atari ko bimeze’ kubera ko ngo bavuganye na BK( Bank of Kigali) ibabwira ko idaha ubwishingizi abahinga ubutaka budatunganyijwe.

Aba bahinzi babwiye UMUSEKE ko bafite impungenge zo guhombywa n’ibiza bituruka ku buso bwasigaye budatunganyijwe.

Umwe muri bo ati: “…Turasaba RAB kumenya ko natwe turi abanyamuryango nk’abandi dukwiye gutabarwa.”

Ni ko na mugenzi we witwa  Nyirandayambaje Thérèsie abibona.

Ati: “Nyagahembe iruzura ikatwangiriza tugahomba tukabura aho tubariza kubera ko ahangirika hadaciye imiferege.  Turasaba ko baturwanaho igacibwa tukajya tweza nk’abandi.”

Igishanga kigiye gutunganywa..

Kwibuka Eugène wo muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko hagiye guterwa ibiti mu nkengero z’icyo gishanga mu rwego rwo gukumira ko amazi akomeza kubangiriza, ariko n’igice cy’igishanga cyasigaye kidatunganyijwe, kigatunganywa.

Ati: “Tuzatangira kurwanya isuri mu mabanga y’imisozi yose ikikije igishanga cya Nyagahembe ku buso bwa hegitari 80. Hazakorwaho amaterasi y’indinganire hacukurweho imirwanyasuri ndetse haterwe n’ibiti ndumburabutaka bivangwa n’imyaka ndetse n’urubingo.”

Iki gishanga gifite ubuso bwa hegitali 24 ahatunganyijwe ubu ni hegitali 22 hasigaye gutunganywa ni hegitali 2, iyo nta biza byabayeho mu mezi atandatu hasarurwa Toni zisaga 100 z’umuceri.

Kuki kigitunganya byatinze mu gihe cy’imyaka 12?

Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’amakuru muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Eugène Kwibuka avuga ko gutinda gutunganya kiriya gishanga byatewe n’uko ingengo y’imari yo gutunganya ibishanga muri rusange yashiraga hari ibice byabyo bitaratunganywa.

Ni muri ubo buryo n’igice cy’igishanga ycya Nyagahembe cyasigaye kidatunganyijwe.

Ati: “Ingengo y’imari yo gutunganya ibishanga yabaga nto. Hari igihe bakoraga ingengo y’imari ikarangira hatari ahantu hataratunganywa.

Yemeza ko ingengo yo gutunganya ahasigaye ihari, kandi ngo biratangira ‘mu gihe gito’ kiri imbere.

Yirinze gutangaza uko iyo ngengo y’imari ingana.

Politiki y’ubuhinzi ya Guverinoma y’u Rwanda kuri paji yayo ya 231 ivuga ko mu gutunganya ibishanga no kuhira hari gahunda yo gufasha abahinzi kubona ibikoresho byo kwifashisha bakabyishyura buhoro buhoro ku mafaranga make kuzageza babyegukanye.

Ni ibyo bise ‘mechanisation services rent basis’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version