Umushyikirano Ni Uburyo Bw’Abanyarwanda Bwo Kwinegura- Perezida Kagame

Umunyamakuru wo muri Zimbabwe witabiriye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki 01, Werurwe, 2023 yamubajije intandaro y’Inama y’Umushyikirano.

Perezida Kagame yamusubije ko Abanyarwanda buri gihe bahitamo kandi bakemeranya ku kintu babona ko kizabagirira akamaro.

Uwo munyamakuru wari uri muri uriya mwiherero yabwiye Perezida Kagame ko yabonye umwiherero ari ikintu cy’ingenzi abaza Perezida Kagame icyatumye ubaho.

Kagame yasubije ko Umushyikirano ari uburyo Abanyarwanda bahisemo ngo bahure, baganire, binegure ku byo batagezeho mu gihe cyahise, hanengwe abatarabigezeho, hashimwe ababikoze kandi habeho guhigira kuzagera ku bindi.

- Advertisement -

Ati: “Umushyikirano  ni ikintu Abanyarwanda bishatsemo kugira ngo ubafashe kwinegura, barebe  aho bashyiraho imbaraga kugira ngo tbarusheho gutera imbere.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko kuba hari ibihugu bikize bibona Afurika n’u Rwanda nk’aho ari ibihugu bitakwifatira umwanzuro, ari ibintu bimaze igihe bigize icyo bita ‘global order’.

Avuga iyo myumvire isanzwe ariko abantu bagombye kutayitindaho ahubwo abantu bagakora kugira ngo ibyo bifitemo by’ingirakamaro babibyaze umusaruro batarambirije ku bandi.

Mu kibazo cy’uko abaturage b’u Rwanda bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro, Perezida Kagame yavuze  ko ikibitera cyane cyane ari ibibera hirya no hino ku isi bigira ingaruka no ku Rwanda.

Ku rundi ruhande, avuga ko ubukungu muri rusange bumeze neza kubera ingamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe.

Kagame avuga ko ikipe irebana n’iby’ubukungu mu Rwanda yashyizeho uburyo bwo gufasha abazahajwe n’ibibazo birimo n’ibiciro bya petelori.

Ni inyunganiza Guverinoma y’u Rwanda itanga iyinyujije mu Kigega cya Leta kugira ngo igiciro cy’ibikomoka kuri Petelori kitaremera abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’ibiciro bizamuka kikiriho ariko kizakemuka n’ubwo kizafata igihe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version