Nyanza: Akurikiranyweho Amagambo Akomeye  Y’Ingengabitekerezo Ya Jenoside

Umugabo witwa Zitoni Vianney w’imyaka 48 y’amavuko aharutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho guhigira kuzica Abatutsi.

Abo ku UMUSEKE banditse ko uwo mugabo yavugiye mu ruhame ko Abatutsi ari babi, ko azabamaraho.

Ngo yagize ati: ” Abatutsi ni babi. Ni abagome, nzabahiga mpaka, kuba bakiriho ni amakosa”.

Uyu mugabo ni uwo mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu Kagari ka Nyanza mu Mudugudu wa Bunyeshywa.

Aya magambo ngo uriya magambo yayavuze ari mu kabari, hari abamwumvise.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yemeje ayo makuru, avuga ko uwo mugabo yafungiwe kuvuga amagambo arimo urwango n’ivangura.

Yatawe ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Busasamana ngo hamenyekane ukuri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version