Tanzania: Uyobora Ishyaka ACT-Wazalendo Arateganya Guhangana Mu Matora Na Suluhu

Zitto Kabwe uyobora Ishyaka ACT- Wazalendo ryo muri Tanzania arateganya kuzahangana na Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan.

Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Tanzania ateganyijwe mu mwaka wa 2025, Zitto Kabwe akaba ari we wa mbere mu batavuga rumwe na Leta wamaze kuvuga ko azayiyamamazamo nk’uko The East African ibyemeza.

Mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 iri shyaka rimaze rishinzwe, Kabwe yavuze ko agiye kugaruka muri politiki mu buryo bweruye.

Mu mwaka wa 2020 yagerageje kuba Umudepite ariko ntibyamukundira.

Ntiyacitse intege ndetse ubu avuga ko azahangana na Samia Suluhu Hassan mu matora y’Umukuru w’igihugu, atatsinda  akazakomeza guhatana ndetse no mu mwaka wa 2030.

Avuga ko igihe cyose ishyaka ACT- Wazalendo rizabimusaba, atazazuyaza kwitabira guharanira kuyobora Tanzania.

Ati: “Namaze kwitegura haba mu mutwe, ku mubiri n’ ahandi ha ngombwa kugira ngo mbe Perezida wa Tanzania igihe icyo ari cyo cyose bizaba biri mu nyungu z’abaturage n’iz’ishyaka ryanjye”.

Mu mwaka wa 2025, nibwo Samia Suluhu Hassan azaba arangije inzibacyuho yatangiye gutegekamo Tanzania asimbuye John Pombe Magufuli watabye Imana azize uburwayi.

Umwaka utaha nibwo Suluhu aziyamamaza mu buryo bweruye ngo abaturage ba Tanzania bamwitorere.

Uko bigaragara, igihe cyose Samia Suluhu Hassan azaba asabye kwiyamamaza, nta gushidikanya ko ishyaka Chama Cha Mapenduzi(CCM) rizamushyigikira.

Zitto Kabwe aracyari muto kuko afite imyaka 48 y’amavuko.

Ubwo mu mwaka wa 2020 yashakaga kuba Depite yari yiyamamaje ashaka guhagararira Intara ya Kigoma.

N’ubwo ishyaka ACT-Wazalendo ari irya kabiri mu gukomera mu mashyaka atavuga rumwe na Leta nyuma ya Chama cha Demokrasia na Maendeleo (Chadema),akenshi rikunze gukorera cyane mu Kitwa cya Zanzibar.

Umunyapolitiki wa CHADEMA ukomeye ni Tindu Lissu kuko yigeze no guhunga Tanzania ubwo yategekwaga na Magufuli ariko akaza gusubira mu gihugu.

Umuyobozi w’ishyaka CHADEMA ubusanzwe ni Freeman Mbowe.

Yaba Mbowe yaba na Lissu bose igihe cyose biyamamarije kuyobora Tanzania baratsinzwe.

Icyakora muri iki gihe barakurikiranwa cyane muri politiki ya Tanzania ngo harebwe uko bazahangana n’abo mu ishyaka CCM riyoboye iki gihugu kuva mu myaka myinshi ishize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version