Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Barashakishwa Kubera Kwicisha Umuntu Inkoni
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyanza: Barashakishwa Kubera Kwicisha Umuntu Inkoni

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 February 2025 6:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Byabereye mu Karere ka Nyanza.
SHARE

Mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza haravugwa abantu bari gushakishwa na Polisi bakekwaho gukubita umuntu inkoni bikamuviramo urupfu.

Saa saba z’amanywa ku wa 09, Gashyantare, 2025 umugabo w’imyaka 37 wari kumwe n’abandi bantu babiri bagiye kwiba uwitwa Mushimiyimana Valentine bacukura inzu bakuramo ibishyimbo yari ahahunitse.

Ubwo bafatwaga, bose barirutse uwo mugabo we ntibyamuhira arafatwa.

Abamufashe baramukubise biza kumuviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye bagenzi bacu bakorera UMUSEKE ko  hari gukorwa iperereza ngo abakekwaho urwo rugomo bafatwe.

Yagize ati: ”Twatangiye gushakisha abakekwaho kwica uriya nyakwigendera ngo bakurikiranwe mu mategeko”.

Hari amakuru avuga ko abo bantu bagiye kwiba barimo abigeze kujyanwa mu bigo by’inzererezi bita Transit Centers.

Ikindi ni uko bagiye gukora ubwo bujura baturutse mu Murenge wa Busasamana nawo mu Karereka Nyanza.

Babaga ahitwa kuri 40.

Bivugwa ko baturutse i Busasamana bajya kwiba i Rwabicuma

Umurambo w’uwishwe wajyanywe mu bitaro bya Nyanza ngo usuzumwe.

Mu kuburira abantu, Polisi ibasaba kutihanira ahubwo bakayimenyesha, hamwe n’izindi nzego bireba,  amakuru ayo ari yo yose arebana n’ukekwaho icyaha bityo agakurikiranwa.

Abajura n’abatekereza kuba bo nabo bagirwa inama yo kubizibukira ahubwo bakitabira umurimo bagatera imbere binyuze mu cyuya babize.

TAGGED:GukubitaInkoniKwibaNyanzaPolisiUmujura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bukavu: Abaturage Bashinja Ingabo Na Wazalendo Kubakorera Ibya Mfura Mbi
Next Article Ramaphosa Araca Amarenga Ko Ingabo Ze Zizatinda Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?