Abanyeshuri batandatu biga mu Ishuri rya GS Rwesero riherereye mu Karere ka Nyanza bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yabagonze bajya kwiga.
Abanyeshuri bajyanywe kwa muganga naho shoferi yabonye akoze ibyo ava mu modoka ariruka.
Abagonzwe bakomeretse bajyanwa kwa muganga kandi ku bw’amahirwe ntawapfuye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kidaturwa, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, ahagana saa moya za mu gitondo (07h00 a.m) kuri uyu wa Mbere italiki 23, Ugushyingo, 2026.
Ababibonye babwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko umushoferi yakase nabi FUSO agonga abo bana bajyaga kwiga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Emmanuel Kayigi, yasobanuye ko iriya mpanuka yatewe n’amakosa y’umushoferi.
Ati: “Ni impanuka yabaye mu gitondo saa moya, abana bajya kwiga.Imodoka yabagonze ni Fuso yavaga i Nyagisozi yinjira mu Mujyi wa Nyanza. Umushoferi ageze munsi y’ishuri rya GS Rwesero, yakase ikorosi agonga abana batandatu bajyanwa ku bitaro bya Nyanza.”
SSP Kayigi yavuze ko nyuma yo kugonga abo banyeshuri, umushoferi yahise asiga imodoka aho arahunga.
Kayigi asaba abashoferi kujya bagabanya umuvuduko, kandi bakarushaho kwitonda, cyane cyane igihe begereye ibigo by’amashuri kuko ari ahantu haba hari urujya n’uruza rwinshi rw’abanyeshuri, abarimu cyangwa abandi bakozi.
Umuvugizi w’uru rwego avuga ko abantu bakwiye kuzirikana ko impanuka zishobora kubera ahantu hose bityo ko kuba maso no kwitwararika ari ngombwa igihe cyose umuntu atwaye ikinyabiziga.
Avuga kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda imyitwarire ishobora gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ari ingirakamaro kuri bose.

