Minisitiri ushinzwe kwita ku bidukikije Dr Arakwiye Bernadette yabiye Inteko ishinga amategeko ko Minisiteri ye hari umushinga w’itegeko wo kurengera ibidukikije yateguye ugamije kurinda ko ibikorwa by’iterambere byakwangiza ibidukikije k’uburyo bitasanwa.
Iryo tegeko mu mushinga waryo harimo ko ibikorwa cyangwa imishinga ishobora kwangiza ibidukikije bizajya bisabwa gutanga ‘ingwate yo kubisana’ ngo hirindwe ko ahangijwe n’ibikorwa by’abantu hasigara harangiritse ‘burundu’.
Mu kiganiro yagejeje ku bagize Inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Mbere italiki 23, Ugushyingo, 2026; Dr Arakwiye yavuze ko muri uyu mushinga w’itegeko harimo ingingo zigamije gukumira iyangirika ry’ibidukikije no gushyiraho uburyo bwo kubisana nyuma y’uko imishinga cyangwa ibikorwa birangiye.
Ni umushinga w’itegeko bise ‘itegeko rigenga ibidukikije n’ihinduka ry’ibihe mu Rwanda’.
Mu gusobanura ishingiro ryawo, Arakwiye yabwiye Abadepite ko hagomba kwitabwa ku nyungu z’abaturage batuye hafi y’aho ibikorwa by’iterambere bikorerwa.
Muri uwo mushinga, hazagaragaramo Iteka rya Minisitiri rizagena ibikorwa cyangwa imishinga bizajya bisabwa gutanga iyo ngwate, uburyo agaciro kayo kazabarwa n’uko kazajya gahuzwa n’igihe.
Ni ingwate izaba igamije gutuma abafite imishinga bashyira mu igenamigambi ryabo amafaranga azitabazwa mu gusana ibidukikije igihe ibikorwa byabo birangiye kandi bikaba hari ibidukikije byangije.
Mu nyandiko y’uwo mushinga hateganyijwe ko uburenganzira bwo gusaba gusubizwa ingwate yo gusana ibidukikije buzajya burangira mu gihe cy’amezi atandatu uhereye igihe byemejwe ko ibikorwa byarangiye.
Izi ngingo ziri mu ngamba zigamije kurinda ko imishinga y’iterambere isiga yangije ibidukikije, ahubwo ko abayishyira mu bikorwa bazajya bagira uruhare mu gusana ahangijwe.
Kubera ko bikiri umushinga, ibikubiye muri iyo nyandiko bizasuzumwa na Komisiyo y’Abadepite ifite imibereho myiza n’ubukungu mu nshingano hanyuma ibisubize Minisiteri y’ibidukikije, igire n’ibyo iyisaba.
Birashoboka ko hari ubwo byagaragara ko hari ibikenewe kunozwa muri uwo mushinga kugira ngo itegeko rirusheho kugira ireme no kuzasubiza neza ibibazo rizaba rije gukumira cyangwa gukemura.

