Nyanza: Umubyeyi Yasanze Umwana We Amanitse Mu Mugozi

Umubyeyi wo mu Mudugudu wa Gakenkeri A, mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yakubiswe n’inkuba ubwo yasangaga umwana we amanitse mu mugozi yapfuye!

Hari saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Yari afite imyaka 12 y’amavuko, yitwa Loïc Kalinda Ntwari

Yigaga mu mashuri abanza, ubu hakaba hibazwa niba yiyahuye cyangwa niba hari abagizi ba nabi bamwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana witwa Egide Bizimana yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko Nyina wa Loïc ari we wamubonye bwa mbere amanitse mu mugozi.

Ati: “Ubwo Nyina  yaje,  hakatwa umugozi yarimo, ariko kuvuga ko yiyahuye na byo biragoye kuko nta kimenyetso kibigaragaza, nta kintu yaba yuririyeho ngo yimanike nk’intebe, ijerekani n’ibindi byagaragaye aho umurambo wari uri.”

Kugeza ubu iby’urupfu rwe biracyari amayobera ariko iperereza ryatangijwe.

Abaturage baturiye aho byabereye, bavuga ko uriya mwana yabanaga na Nyina gusa kandi ngo bari babanye neza.

Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Nyanza ngo usuzumwe mbere yo gushyingurwa.

Loïc Kalinda Ntwari(Ifoto:umuseke.rw)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version