Ese Umutoza Wa APR FC Ari Muryango Usohoka?

N’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro, hari bamwe mu bafana ba APR FC bavuga ko aho ibintu bigeze umutoza wayo yasezererwa kubera ko nta musaruro aragaragaza.

Uyu mutoza w’Umufaransa witwa Thierry Froger ntaremeza abafana ba APR FC ko ari we wari ukwiye guhabwa umwanya wo gutoza iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda.

Kuva atangiye gutoza iyi kipe( hari muri Nyakanga, 2023) umusaruro we ugerwa ku mashyi.

Kuba APR FC imaze ‘gutsindwa kenshi’ na mukeba wayo Rayon Sports ni ikintu kidashimisha namba ubuyobozi bwayo n’abafana bayo.

- Advertisement -

Hejuru y’ibi hiyongeraho kuba APR FC yaraye inganyije n’ikipe yo muri Somalia yitwa Gaadiidka igitego kimwe kuri kimwe(1-1) kandi bakinira i Kigali.

Ibi nabyo byaje ari ukubasonga.

Ubwo bwamusinyishaga amasezerano yo gutoza APR FC, ubuyobozi bwayo bwari bumufitemo icyizere cy’uko azayifasha igakomeza kuzamura urwego nk’uko yari isanzwe itsinda cyangwa ikihagararaho mu buryo runaka.

Magingo aya, iki cyizere gisa n’icyaraje amasinde!

Nyuma yo gutsindwa na Gaadiidka ku mukino ubanza, amakipe yombi azongera ahure ku mukino wo kwishyura uzaba taliki 24, Kanama, 2023.

Ikipe izahivana, izahura n’ikipe yo mu Misiri yitwa Pyramids.

Ifoto@The Herald.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version