Nyanza: Umugore Aravugwaho Kujugunya Umwana We Mu Mwobo

Mu Murenge wa Busoro mu Kagari ka Kimirama mu Karere ka Nyanza haravugwa umugore wakuyemo inda yari ifite amezi umunani ajugunya uwo mwana mu mwobo.

Uwo mugore afite imyaka 34 y’amavuko, bikavugwa ko yakoresheje imiti kugira ngo akuremo iyo nda.

Uwo mwana yamujugunye mu mwobo uri mu ishyamba riri hafi y’aho yakuriyemo inda.

Kugira ngo bimenyekane byaturutse ku mugabo we babanaga mu buryo budakurikije amategeko wamubajije aho inda yari atwite yagiye kuko yabonaga atagitwite.

Uwo mugore yaramweruriye amubwira ko yabyaye ariko umwana aramuta.

Amakuru bagenzi bacu ba UMUSEKE batangaje avuga ko muri iyi minsi uwo mugore n’uwo mugabo bari babanye nabi.

Gukuramo inda no kujugunya uwo mwana mu mwobo byabaye taliki 26, Kanama, 2024 ariko ntibyahita bimenyekana kuko uwo mugore yari yararyumyeho!

Igishimishije kugeza ubu ni uko uwo mwana bamusanze mu mwobo agihumeka, yoherezwa kwa muganga ngo ahabwe ubufasha.

Ukekwaho icyo cyaha yarafashwe afungirwa kuri station ya RIB yo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Nubwo iperereza ntacyo riratangaza ku cyateye uwo mugore gukora ibyo akurikiranyweho birashoboka cyane ko yabitewe n’umubano mubi yari afitanye n’uwo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Kubana mu buryo butemewe n’amategeko ni imwe mu mpamvu zikunze gukurura amakimbirane mu miryango.

Iyo abashakanye babana muri ubwo buryo baba bafite ibyago byo guhora mu ntonganya rimwe na rimwe zikurura urugomo rurimo gukubita, gukubita no gukomeretsa ndetse hakaba n’ubwo havamo urupfu.

Ubugenzacyaha n’inzego z’ibanze bakunze gukangurira abaturage kwirinda ibintu nk’ibyo, abakundana bakabana mu buryo bukurikije amategeko.

Icyakora bigora benshi kubera kutizerana, abagabo bakanga gusezerana n’abagore babo birinda ko haramutse habayeho gatanya byabasaba ko bagabana umutungo uko waba ungana kose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version