Nyarugenge: Abanyeshuri Basobanuriwe Uko Bakumira Ubutagondwa

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, bwatangije ubundi bukangurambaga butari busanzwe. Ni ukuburira abanyeshuri mu mashuri yisumbuye uko ubutagondwa butangira mu bantu, ibimenyetso byabwo n’uburyo bwakumirwa.

Mu Mujyi wa Kigali ubu bukangurambaga bwatangiriye mu kigo kitwa Ecole Sécondaire  Hamdan Bin Rashid kiri ahitwa Kimisange mu Karere ka Nyarugenge.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B. Murangira avuga ko kuba batangiye kubwira urubyiruko ibibi by’ubutagondwa bitavuze ko mu Rwanda hari urubyiruko rwinshi ruri muri iki kibazo, ahubwo ngo babikoze mu rwego rwo gukumira.

Ati: “Urubyiruko ni bamwe mu bantu bashukwa bakajya muri ibyo byaha. Bajyanwa mu byaha by’ingeri nyinshi harimo gucuruza abantu, gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa se n’ibyaha by’iterabwoba. Ibyo tugamije ni ukubamenyesha ko ibyo byaha bihari no kumenya uko babyirinda.”

- Advertisement -

Dr Murangira avuga ko abakozi b’Urwego abereye umuvugizi basobanurira abanyeshuri uko biriya byaha biteye, uko bikorwa n’icyo bakora mu gihe bamenye ko hari ubifite mu bitekerezo cyangwa ugaragaza ibimenyetso by’ubutagondwa.

Abakozi b’uru rwego basobanurira abanyeshuri amayeri abashaka gukora biriya byaha birimo n’ubutagongwa bakoresha.

Bimwe mu bibazo abanyeshuri babajije abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha harimo no kumenya niba abana bose bafungwa.

Umukozi w’Urwego rw’ubugenzacyaha wari uhagarariye ubuyobozi bwarwo muri buriya bukangurambaga bwabereye ku Kimisange witwa Jean Claude Ntirenganya yabwiye  Tariifa ko babasobanuriye ko umwana wese ufite cyangwa urengeje imyaka 14 y’amavuko akurikiranwa mu mategeko.

Ati: “ Twabasobanuriya ko bagombye kwirinda ibyaha kuko umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 akurikiranwa mu mategeko.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B Murangira avuga ko ubukangurambaga RIB iri gukora muri iyi minsi buzamereza no mu mashuri abanza ariko ngo gutangirira mu yisumbuye nibyo bikwiye kuko ari ho higa abanyeshuri baba bashobora kwibasirwa n’abagizi ba nabi kurusha ahandi.

Si ubukangurambaga mu kwirinda ubutagondwa buri gukorwa gusa ahubwo abanyeshuri baributswa no kwirinda ibindi byaha birimo gukoresha ibiyiibyabwenge, ubucuruzi bw’abantu cyangwa ibindi byose bikunze kugaragara mu rubyiruko.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 26, Mata, 2022 buriya bukangurambaga buzakomereza mu ishuri riri mu Karere ka Gasabo ahitwa New Vision, bucyeye bw’aho ni ukuvuga taliki 27, Mata, 2022 bukomereze mu Karere ka Kicukiro kuri rimwe mu mashuri ari mu Murenge wa Kagarama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version