Ububanyi n'Amahanga
Perezida Kagame Yakiriye Ba Ambasaderi Bashya Barimo N’Uwa Jamaica

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yaraye yakiriya ba Ambasaderi bashya bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo n’uwa Jamaica. Uwahagarariye Jamaica mu Rwanda afite icyicaro i Abuja muri Nigeria yitwa Esmond St. Clair Reid.
President Kagame also received letters of credence from new High Commissioners; Lebbius Tangeni Tobias of the Republic of Namibia and Esmond St. Clair Reid of Jamaica. pic.twitter.com/5zmerDsk8v
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) April 25, 2022
Abandi Perezida Kagame yakiriye barimo uwa Namibia witwa Lebbius Tangeni Tobias, uwa Tchad witwa Sommel Yabao Mbaidickoye, uwa Brazil witwa Silvio José Albuquerque e Silva na Marie Charlotte G. Tang wa Philippines.
Jamaica yohereje Ambasaderi wayo mu Rwanda mu gihe nta gihe kinini gishize Perezida Kagame asuye kiriya gihugu.