Nyarugenge: Aho Kagame Agiye Kwiyamamariza Haramutse Hate?

Ahitwa Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge hamaze kugera abaturage baje kumva uko umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yiyamamaza.

Uwo ni Paul Kagame uri buhiyamamarize nyuma y’uko yaraye abigenje muri Ngororero no muri Muhanga.

Abaturage bo muri Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro baturiye imirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Nyarugenge n’abandi baturutse mu tundi turere bamaze kugera kuri iyo site iri muri Nyamirambo.

Mu gitondo kare kare, bamwe bari bafashe moto abandi baje n’imodoka zabo ngo hatagira ubatanga kwinjira.

Umurenge wa Nyamirambo aho za Rugarama haturanye n’imirenge ya Rwezamenyo, Kigali, Nyakabanda n’Umurenge wa Mageragere.

Umurenge wa Nyamirambo muri Rugarama ni rwagati mu Karere ka Nyarugenge
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version