Biruta Yashimiye Kagame Utaribagiwe Igihugu Cye N’Ubwo Atagikuriyemo

Umuyobozi wa PSD Dr. Vincent Biruta yavuze ko ishyaka ayoboye ryahisemo gufatanya na FPR-Inkotanyi mu kwamamaza Paul Kagame kubera ko akunzwe mu Rwanda akubahwa mu mahanga.

Avuga ko kuba Kagame atiribagiwe igihugu atakuriyemo kubera ubuhunzi, ari ikintu cy’ingenzi akwiye gushimirwa, abanyamuryango ba PSD bakazatora umukandida wa FPR-Inkotanyi wiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Kagame muri Ngororero aho yabanje kwiyamamariza, yaganirije abari baje kumva ibyo ateganya kuzakora natorwa.

Yababwiye ko kuba yatorwa 100% ntaho bihabanye na Demukarasi kuko n’abatorerwa kuri 15% nabo baba bakurikije iyo Demukarasi yabo.

Yabashimiye ko baje ari benshi kumva uko yiyamaza.

Vincent Biruta yashimye ko Paul Kagame yazirikanye igihugu yavukiyemo ariko ntagikuriremo kubera ubuhunzi, avuga ko kuba yaragarutse akakibohora kikaba kimeze neza ari iby’agaciro.

Avuga ko ibyo ari bimwe mu byatumye abayoboke b’ishyaka PSD bumva batewe ishema ryo gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, uwo akaba ari Kagame.

Andi mashyaka afatanyije na FPR mu kwamamaza Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ni PL, PDC, PPC, PSP, PSR, PDI na UDPR.

Nyuma yo kurangiza kwiyamamariza muri Ngororero, Kagame yakomereje ukwiyamamaza kwe muri Muhanga mu Murenge wa Shyogwe.

Kuri uyu wa Kabiri, kwiyamamaza kwa Paul Kagame kurakomereza mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo ahitwa mu Miduha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version