Nyarugenge: Hagiye Kubakwa Irerero Rizuzura Mu Mezi Abiri

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’ubw’Akarere ka Nyarugenge baherutse gushyira ibuye ry’ifatizo n’umusingi ahazubakwa irerero rifite agaciro ka Miliyoni Frw 30 rizuzura mu minsi 60. Rizakira abana 240 rikaba riherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 29, Nyakanga, 2023 niwo wakorewemo gutangiza iyubakwa ry’iri rerero.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa wari umushyitsi mukuru muri kiriya gikorwa yavuze ko intego nkuru yo kubaka amarerero mu Mujyi wa Kigali ari ugufasha ababyeyi kubona ahantu hatekanye ho gusiga abana mu gihe bo bagiye mu yindi mirimo.

Avuga ko ubuyobozi bufite intego y’uko amarerero aba menshi.

Yagize ati: “Intego ni ukugira amarerero menshi kugira ngo ababyeyi bajye babona aho bajyana abana babo bahahererwe uburere bwiza n’indyo yuzuye bityo bifashe mu kurwanya igwingira mu bana kandj ababyeyi babone uko bajya mu mirimo yabo.”

Pudence Rubingisa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur yavuze ko rerero ryabaga mu Murenge ayobora.

Ati: “Twubaka iri rerero byari muri gahunda yo gufasha abana batarajya mu kiburamwaka kuko ari benshi muri Kimisagara, cyane ko nta marerero yari ahari.”

Yishimira ko ababyeyi babonye aho bazajya basiga abana mu gihe bagiye gushakisha kandi abo bana bakahabonera serivisi zijyanye n’ubuzima kandi ngo rizaba ari irerero ry’icyitegererezo.

Niryuzura ku gihe cyagenwe no ku ngengo y’imari yagenwe rizaba rifite ibyumba bitatu n’ibibuga byo kwidagaduriraho.

Umuganda watangirijwemo iyubakwa rya ririya rerero wari watabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ba Ambasaderi batandukanye mu Rwanda  zirimo iya Maroc, iya Qatar, iya Sudani, iya Algeria, iya Libya, n’iya Misiri.

Undi muyobozi wari uhari ni Minisitiri wa Siporo wa Mali witwa Habib Sissoko.

Bose bashimye ko umuganda ari igikorwa gikomatanyije iterambere n’ubusabane mu Banyarwanda.

Umuganda ni gahunda ya Leta igenwa n’itegeko.

Utangira saa mbiri za mu gitondo(8h00) ukarangira saa tanu(11h00).

Buri Munyarwanda wese ugejeje ku myaka y’ubukure kandi utazitiwe n’izindi mpamvu zirimo uburwayi ategetswe kwitabira umuganda, utabikoze akabicirirwa amande.

Ubu buri wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi.

Umuganda kandi ufite inkomoko mu mibereho y’Abanyarwanda bo hambere.

Icyakora waje kunozwa uhuzwa n’ibihe u Rwanda rurimo.

Mu mwaka wa 2009 nibwo wagaruwe muri gahunda za Leta, ugira akamaro mu gutuma u Rwanda rurushaho gusa neza.

Abanyarwanda barawaguye bawugeza no mu bindi bihugu babamo nka Repubulika ya Centrafrique, iya Mozambique, iya Sudani y’Epfo n’ahandi.

Amafoto@Umujyi wa Kigali

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version