Nyarugenge: Inkongi Yabahombeje Miliyoni Frw 43

Amakuru Taarifa ikesha umuturage w’ahitwa mu Miduha avuga ko ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Mbere taliki 18, Nzeri, 2023, inkongi yadutse mu isoko ry’aho itwika ibicuruzwa by’abantu barindwi bahomba Frw 43,000,000.

Ibi byago byabereye ahitwa mu Kagari ka Rugarama, Umurenge wa Remera muri Nyarugenge.

Ba nyiri amaduka yahiye ni Rusanganwa, Ntakirutimana Safina, Ngendahimana Jean Pierre, Rutegana Donmicien, Nyirigira Alphonse na  Ufitemahoro Asma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police( ACP) Boniface Rutikanga yabwiye Taarifa ko hakekwa ko uriya muriro watewe n’umuntu wasudiraga biza gutuma ibyuma bishyuha bikora ku ntsinga umuriro waduka utyo.

ACP Boniface Rutikanga

Abapolisi bashinzwe kuzimya umuriro batabaye bagira

Abapolisi bashinzwe kuzimya umuriro batabaye bagira ibyo batabara.

ibyo batabara.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version