Nyarugenge: Pasiteri ‘Inzahuke’ Yasezeweho

Abantu b’ingeri zose baturutse hirya no hino muri Kigali n’ahandi, bahuriye mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge kura no basezere kuri Pesiteri Theogene Niyonshuti bitaga inzahuke uherutse kugwa mu mpanuka yabereye muri Uganda.

Umuvugizi aherutse kuvuga ko Pasiteri Niyonshuti yaguye mu mpanuka ubwo yari avuye kuzana abashyitsi be muri Uganda.

Inzahuke yari umwe mu bapasiteri bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda kubera uburyo bwe bwihariye bwo kwigisha ijambo ry’Imana akoresheje amashyengo ariko akagera abantu ku mutima.

Yavugaga kenshi ko Imana yamutabaye imuvana mu biyobyabwenge byari byaramubase.

Pasitori Theogene Niyonshuti yapfuye nyuma yaho yari amaze iminsi mu bikorwa by’ivugabutumwa mu Karere ka Bugesera, muri Zion Temple Ntarama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version