Abaturage b’i Paris n’ahandi mu Bufaransa barakajwe n’umupolisi warashe ingimbi arayica. Nyuma y’uko bibaye, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ibyakozwe ari ibintu bidakwiye ‘kubabarirwa’.
Umwana warashwe yari afite imyaka 17 y’amavuko.
AFP yanditse ko Polisi y’Ubufaransa yamaze kwegeranya abapolisi 2,000 bo kohereza hirya no hino mu gihugu gukoma imbere abigaragambya kuko umujinya ari mwinshi mu baturage.
Bivugwa ko uriya mupolisi yarashe mu gituza uriya musore wari utwaye imodoka, hanyuma abeshya icyabimuteye.
Nyuma y’uko amurashe bikagaragara mu mashusho, abanyapolitiki n’ibyamamare barabyamagaye, biba bibaye gukoza agati mu ntozi.
Umwana warashwe yitwa Nael M.
Umupolisi yisobanuye avuga ko yarashe uriya mwana kubera ko undi yaje ashaka kumugonga.
Icyakora video yaje gusuzumwa neza n’abanyamakuru ba AFP basanze ibyo umupolisi avuga bihabanye n’uko bigaragara muri iyo video.
Video igaragaza abapolisi babiri bagaze iruhande rw’imodoka uwo musore yari yicamo umwe amutunga imbunda, humvikana umuntu abwira uwo mwana ko agiye gukubitwa isasu mu gahanga.
Umwana ngo yahise yatsa imodoka ahunga, ariko imodoka irenga umuhanda umwana arapfa.
Nta gihe kinini amashusho aba arasakaye, maze abaturage barahaguruka batangira gutwika amapine y’imodoka.
Kugeza ubu imodoka 40 zamaze gutwikwa, abapolisi 24 barakomereka mu gihe abandi bantu 31 batawe muri yombi.
Ni ikibazo giherutse no kuvugwaho mu Nama y’Abaminisitiri yari yatumijwe na Perezida Emmanuel Macron ndetse na Minisitiri w’Intebe Elisabeth Borne.