Ku bufatanye bw’abaturage, inzego z’ibanze na Polisi, hari abagabo bane bafashwe bakekwaho kwiba abantu babanje kubaniga.
Bafatiwe mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara muri Nyarugenge.
Abakekwaho urwo rugomo ni Mutabazi Pacifique w’imyaka 20, Nsegiyumva Christian w’imyaka 30, Shyaka Emmanuel w’imyaka 32 na Shyaka Harerimana nawe w’imyaka 30.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko abantu biba babanje kuniga abantu ari babi kuko akenshi baba ari abicanyi.
Avuga ko Polisi yari imaze iminsi ishakisha abo bantu baza gufatwa saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri iki Cyumweru.
Yemeza ko Polisi izakomeza gufata abantu nk’abo aho bazaba bari hose.
Ati: “Polisi y’ u Rwanda ntizihanganira abantu bambura abaturage ibyabo cyane cyane abategera abantu mu nzira bakabambura. Tuzabasanga aho babikorera hose tubafate”.
Abafashwe bagiye kuba bafungiwe Station ya Polisi ya Kimisagara.
Abaturage basabwa gutanga amakuru y’aho bazi abantu biba abaturage kugira ngo bazafatwe bashyikirizwe ubutabera.