Ibikorwa bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge bikomeje gutanga umusaruro nyuma yo gufata umuntu ukekwaho kwiba ingo z’abandi akoresheje imfunguzo yacurishije.
Mu minsi mike ishize, hari abandi batatu bafatanywe ibyuma bateraga abantu bataye ku wa kajwiga mbere yo kubacucura.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo uwitwa Louis Mbarushimana w’imyaka 30 yafashwe na Polisi ari gufungura kimwe mu bipangu biri mu Mudugudu wa Karudandi, Akagari ka Munanira II, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police( CIP) Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko ukurikiranyweho icyo cyaha yafatiwe ku gipangu cya Philbert Nsengiyumva.
Ati: “ Twamusanganye imfunguzo 37 yacurishije. Yafashwe agerageza gufungura igipangu cya Nsengiyumva akoresheje izo mfunguzo”.
Polisi ivuga ko ukurikiranyweho icyo cyaha yahise ajya gufungirwa kuri Station ya Rwezamenyo mbere yo gukorerwa dosiye n’Ubugenzacyaha.
Gahonzire yongeye kugira inama abantu yo kureka kwiba.
Avuga ko Urwego avugira ruzahangana nabo kandi ko batazarunanira.
CIP Gahonzire yibukije abiba abandi ko bashatse babureka kuko hari abapolisi bahagije bashinzwe kubafata.
Ati: “Ababigize umwuga nababwira ko bitazabahira na gato”.
Uwafatanywe imfunguzo bikekwako yazikoreshaga yiba, aje akurikira abasore batatu baherutse gufatirwa mu Kagari ka Gacyamo, Umurenge wa Gitega muri Nyarugenge bakekwaho gutera abantu ibyuma mbere yo kubacucura.
Polisi ivuga ko abo bantu biba muri ubwo buryo baba ari abagizi ba nabi ‘ruharwa’ kuko umuntu ujya kwiba yitwaje ibyuma aba ari umwicanyi.
Polisi kandi ivuga ko mu mpera za Gashyantare no mu ntangiriro za Werurwe, 2025 mu Karere ka Nyarugenge ari ho hagaragaye ubujura kurusha ahandi mu Turere tw’Umujyi wa Kigali.
Nk’ubu mu Murenge wa Gitega higeze gufatirwa abantu 30 bakekwagaho ubujura ariko bakaba bari barabukoreye no mu yindi mirenge.
Mu Murenge wa Kanyinya higeze gufatirwa abasore bari bibye urugo rw’abageni bari bakirushinga, barurucucura ntibabasigira na kimwe.
Ntibyatinze Polisi yarabigaruje byose ibisubiza ba nyirabyo.
Muri uyu Murenge kandi Polisi yigeze kuhafatira abasore bibye moto irayibambura iyisubiza nyira yo.
Mu Murenge wa Mageragere naho haherutse kuhafatirwa abasore binjiraga mu bipangu bakiba ba nyirabyo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire avuga ko imibare y’uburyo ubujura buteye mu Rwanda yerekana ko Akarere ka Kicukiro ari ko kabamo abajura bake.