Nyarugenge: Yapfiriye Mu Masengesho

Mu Mudugudu wa Birama, Akagari ka Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge habonetse umurambo w’uwitwa Bizumungu basanze mu ishyamba rya Mont Kigali.

Abatuye hafi aho babwiye itangazamakuru ko bishoboka ko uriya muntu yanyereye akagusha umutwe ku ibuye ubwo yari yagiye kuhasengera, mu byo bita ‘kujya mu butayu.’

Kuri Mont Kigali hari ahantu hahanamye abaturage bakunze kujya gusengera.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police( CIP) Sylvestre Twajamahoro yabwiye Taarifa ko ‘bishoboka cyane’ ko uriya muntu yanyereye ubwo yasengeraga hariya hantu.

- Advertisement -

Ati: “ Ikigaragara ni uko ashobora kuba yanyereye agakubita umutwe ku ibuye mu mukokwe kuko harahanamye cyane.”

CIP Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali

Asaba abaturage kwirinda kujya gusengera ahantu hatemewe.

Si ubwa mbere abaturage bajya gusengera ahantu bita ‘mu butayu.’

N’ubwo bahita gutyo, mu Rwanda nta hantu haba ubutayu.

Aho bita mu butayu ni ahantu hiherereye abantu bajya gusengera mu buryo bwihariye kugira ngo baganire n’Imana ntawe ubarogoya.

Bamwe bajya mu buvumo, abandi bakajya mu mpinga z’imisozi.

Abasenga muri ubu buryo babikora bemeranya n’imitima yabo ko Imana ibumva.

Icyakora hari ubwo bahahurira n’ibibazo bishobora no guhitana ubuzima bwabo.

Mu bihe bitandukanye, bamwe bishwe n’imivu yabasanze mu buvumo bagiye kuhasengera, abandi bagwirwa n’inkangu.

Taarifa yahamagaye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara witwa Jean Sauveur Kalisa kugira ngo tumenye niba uriya muturage ari uwo mu murenge we ariko ntiyashoboye kwitaba telefoni.

Umurambo bawujyanye kwa muganga mu bitaro bya Polisi biri Kacyiru kigira ngo ukorerwe isuzumwa ryimbitse ku cyamuhitanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version