Umunwa w’ikirunga cya Nyiragongo wongeye kugaragaramo amazuku nyuma y’amezi make kirutse kigahitana abantu 32, kikanasenya ibikorwaremezo byinshi haba ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Kuri iyi nshuro ariko impuguke zivuga ko kitagiye kongera kuruka, ahubwo ko ari ikimenyetso cy’uko cyaruhutse nyuma yo kuruka.
Nyuragongo yarutse ku wa 22-23 Gicurasi 2021, isuka ibikoma ku nzu z’abaturage ndetse ikurikirwa n’imitingito yasenye inzu nyinshi, imihanda nayo iriyasa.
Umuyobozi w’ikigo Observatoire Volcanique de Goma Celestin Kasereka Mahinda, yabwiye AFP ko mu munwa w’iki kirunga hongeye kugaragaramo amazuku (ibikoma bitukura byaremyeo ikiyaga) guhera ku wa 18 Nzeri.
Yakomeje ati “Ntabwo ari igikorwa kigaragaza ko ikirunga kigiye kongera kuruka, ahubwo ni igikorwa gituma ikirunga gihumeka.”
“Ni ikimenyetso gisanzwe. Kugaragara kw’iki kiyaga cy’amazuku ku munwa w’ikirunga bizagabanya imitingito ituruka ku kirunga mu bice bya Goma.”
Ubwo Nyiragongo yari imaze kuruka igasatura ahantu hanini mu butaka, amwe mu makuru yatangiye kuvuga ko imitingito ishobora kwangiza ahantu hanini ku buryo amazuku ashobora gutunguka mu kiyaga cya Kivu.
Bijyanye na gaz methane ibamo, hari abagaragazaga ko byateza ibyago bikomeye ku buzima bwa muntu igihe byaramuka bibaye.
Icyo gihe RDC yahise ihungisha abaturage basaga 400,000, barimo benshi bahungiye mu Rwanda.
Nyuma yo kuruka, ikiyaga cy’amazuku cyari kimenyerewe hejuru y’ikirunga cyarashwanyutse, ku buryo abantu bibazaga niba kitazongera kubaho.
Mahinda yakomeje ati “Uyu munsi Nyiragongo yabonye uburyo bwo guhumeka, bikaba ari ikimenyetso cyiza.”
“Ubwoba bwari gukomeza kubaho iyo umunwa w’ikirunga ukomeza kwifunga.”
Indi nshuro Nyiragongo yarutse hari mu 2002, icyo gihe yishe abantu barenga 100, inzu nyinshi cyane zirasenyuka.
Inshuro yahitanye abantu benshi hari mu 1977, ubwo yarukaga igahitana abasaga 600.
Ikirunga cya Nyiragongo ni kimwe mu birunga bitanu byonyine ku Isi bifite ibiyaga by’amazuku, gituruka ku bibuye byashonze byo mu nda y’Isi. Cyavutse mu 1980 ndetse na n’ubu kiracyariho.
Ibindi biyaga nkacyo ni mu kirunga cya Kilauea muri Hawaii, Mount Erebus muri Antarctica, Ambrym muri Vanuatu na Erta’ Ale muri Ethiopia.