Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyiragongo Yongeye Kugaragaraho Ikiyaga cy’Amazuku
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Nyiragongo Yongeye Kugaragaraho Ikiyaga cy’Amazuku

Last updated: 26 September 2021 4:19 pm
Share
SHARE

Umunwa w’ikirunga cya Nyiragongo wongeye kugaragaramo amazuku nyuma y’amezi make kirutse kigahitana abantu 32, kikanasenya ibikorwaremezo byinshi haba ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Kuri iyi nshuro ariko impuguke zivuga ko kitagiye kongera kuruka, ahubwo ko ari ikimenyetso cy’uko cyaruhutse nyuma yo kuruka.

Nyuragongo yarutse ku wa 22-23 Gicurasi 2021, isuka ibikoma ku nzu z’abaturage ndetse ikurikirwa n’imitingito yasenye inzu nyinshi, imihanda nayo iriyasa.

Umuyobozi w’ikigo Observatoire Volcanique de Goma Celestin Kasereka Mahinda, yabwiye AFP ko mu munwa w’iki kirunga hongeye kugaragaramo amazuku (ibikoma bitukura byaremyeo ikiyaga) guhera ku wa 18 Nzeri.

Yakomeje ati “Ntabwo ari igikorwa kigaragaza ko ikirunga kigiye kongera kuruka, ahubwo ni igikorwa gituma ikirunga gihumeka.”

“Ni ikimenyetso gisanzwe. Kugaragara kw’iki kiyaga cy’amazuku ku munwa w’ikirunga bizagabanya imitingito ituruka ku kirunga mu bice bya Goma.”

Ubwo Nyiragongo yari imaze kuruka igasatura ahantu hanini mu butaka, amwe mu makuru yatangiye kuvuga ko imitingito ishobora kwangiza ahantu hanini ku buryo amazuku ashobora gutunguka mu kiyaga cya Kivu.

Bijyanye na gaz methane ibamo, hari abagaragazaga ko byateza ibyago bikomeye ku buzima bwa muntu igihe byaramuka bibaye.

Icyo gihe RDC yahise ihungisha abaturage basaga 400,000, barimo benshi bahungiye mu Rwanda.

Nyuma yo kuruka, ikiyaga cy’amazuku cyari kimenyerewe hejuru y’ikirunga cyarashwanyutse, ku buryo abantu bibazaga niba kitazongera kubaho.

Mahinda yakomeje ati “Uyu munsi Nyiragongo yabonye uburyo bwo guhumeka, bikaba ari ikimenyetso cyiza.”

“Ubwoba bwari gukomeza kubaho iyo umunwa w’ikirunga ukomeza kwifunga.”

Indi nshuro Nyiragongo yarutse hari mu 2002, icyo gihe yishe abantu barenga 100, inzu nyinshi cyane zirasenyuka.

Inshuro yahitanye abantu benshi hari mu 1977, ubwo yarukaga igahitana abasaga 600.

Ikirunga cya Nyiragongo ni kimwe mu birunga bitanu byonyine ku Isi bifite ibiyaga by’amazuku, gituruka ku bibuye byashonze byo mu nda y’Isi. Cyavutse mu 1980 ndetse na n’ubu kiracyariho.

Ibindi biyaga nkacyo ni mu kirunga cya Kilauea muri Hawaii, Mount Erebus muri Antarctica, Ambrym muri Vanuatu na Erta’ Ale muri Ethiopia.

TAGGED:featuredImitingitoKurukaNyiragongoRDCu Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intego Ni Uguteza Imbere Umubano Kurushaho – Perezida Kagame Avuga Ku Bushinwa
Next Article Umuhanda Kinyinya-Birembo Urafungwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?