Uwahoze Ari Visi Perezida Wa FDLR Yagejejwe Mu Rwanda

Straton Musoni wahoze ari Visi Perezida wa FDLR ubu ari mu Rwanda. Yahoze yungirije Ignace Murwanashya waje kugwa muri gereza mu mwaka wa 2019 atarangije igifungo cy’imyaka 13 yari yarakatiwe n’inkiko zo mu Budage.

Musoni we yari yarakatiwe imyaka umunani ariko aza kurekurwa kubera igihe yari amaze afunzwe atarakatirwa.

The New Times yanditse  ko Musoni yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022.

Mu mwaka wa  2015 nibwo Urukiko rwo mu Budage rwakatiye Straton Musoni imyaka umunani y’igifungo.

- Advertisement -

We  na Murwanashyaka Ignace bakatiwe ibihano twavuze haruguru nyuma yo kubahamya ibyaha byakorewe mu ntambara hagati y’umwaka wa 2008 na 2009 mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Musoni yatawe muri yombi mu 2009 mu Budage, ashyikirizwa urukiko rwo muri iki gihugu mu 2011.

Yavutse mu 1961, atura mu Budage kuva mu 1986, aho yakoraga mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ni naho bahurizaga ibikorwa bya FDLR.

Musoni na Murwanashyaka bahamijwe ibyaha by’ubwicanyi bakoreye mu bice bya Kipopo, Mianga, Busurungi, Kubua na Manje hagati y’umwaka wa 2008 n’uwa 2009.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version