Nyuma Ya Zimbabwe Perezida Kagame Ari Muri Tanzania

Nyuma yo kuva mu nama mpuzamahanga ya Transform Africa yaraye ibereye i Harare muri Zimbabwe, Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam mu ruzinduko rw’akazi. Asuye Tanzania nyuma y’uko mugenzi we Samia Suluhu Hassan yari amaze iminsi nawe asuye u Rwanda impande zombi ziganira uko imikoranire yarushaho kunoga.

Ubwo yasuraga u Rwanda,  Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania  yahamaze iminsi ibiri.

Intego yari ugushimangira umubano w’ubucuti n’ubuvandimwe hagati y’ibihugu byombi.

Ni rwo ruzinduko rwa mbere yari agiriye mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Tanzania asimbuye John Pombe Magufuli wapfuye mu mwaka wa 2020.

- Kwmamaza -

Suluhu yari amubereye Visi perezida.

Perezida Samia w’imyaka 61 yageze mu Rwanda  tariki 2 Kanama, yakirwa ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko yabanje kwakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro kandi bombi bitabiriye isinywa ry’amasezerano ane y’ubufatanye.

Amasezerano ya mbere yasinywe ni ay’ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’itumanaho, yashyizweho umukono na Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula na mugenzi we ushinzwe itumanaho muri Tanzania, Dr Faustine Ndugulile.

Andi masezerano atatu yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta na mugenzi we wa Tanzania Liberata Mulamula.

Ni amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka, amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’uburezi n’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga.

Yasuye n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruba ku Gisozi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version