Nyuma Y’Amezi Ane Atowe, Museveni Agiye Kurahira

Nyuma y’amezi ane atorewe kongera kuyobora Uganda kuri manda ya karindwi,  Perezida Museveni yaraye atumiye mugenzi we w’u Burundi kuzitabira umuhango wo kurahira kwe uzaba ku wa 12 Gicurasi 2021.

Taarifa yabimenye binyuze mu itangazo Ibiro by’Umukuru w’u Burundi byaraye bisohoye bivugamo ikiganiro Perezida Museveni yaraye agiranye na Perezida Evariste Ndayishimiye aho yamutumiye kuzaza muri uriya muhango.

Rivuga ko uriya muhango uzaba mu kwezi Abarundi bita ‘Rusama’, kukaba ari ukwezi kwa Gicurasi mu Kinyarwanda.

Ibindi Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye harimo ibyago ibihugu byabo biherutse kugira bibitewe n’imyuzure yajuje ikiyaga cya Victoria ku ruhande rwa Uganda n’icya Tanganyika ku ruhande rw’u Burundi.

- Advertisement -

Baganiriye kandi uko ibintu byifashe mu Karere ibihugu byombi biherereyemo haba mu mutekano no mu bubanyi n’amahanga.

Museveni na Ndayishimiye bishimiye ko ibihugu byombi byagize umusaruro ugaragara n’ubwo bitabuze kugerwaho n’ingaruka z’ibiza kubera imvura nyinshi yaguye mu bice bituriye ibiyaga bya Victoria na Tanganyika.

Urubuga rw’Ambasade ya Uganda mu Burundi ruvuga ko ibihugu byombi bifitanye umubano uzira amakemwa ushingiye cyane cyane ku buhahirane.

Mu gihe u Burundi bwategekwaga na Pierre Nkurunziza, uyu mugabo yasuye Uganda kenshi ndetse na mugenzi we Yoweli Museveni nawe aramusura.

Uganda n’u Burundi kandi  ni ibihugu bifite abasirikare muri Somalia bajyanywe no kuhagarura amahoro mu bufatanye bw’ibihugu by’Afurika yunze ubumwe bwiswe AMISOM.

Ibi bihugu bifite imikoranire byise mu Cyongereza Joint Permanent Commission bwashyiriweho kureba uko umubano wabyo wakomeza gusagamba.

Byashyize umukono ku masezerano ari mu ngeri nyinshi zirimo ubufatanye mu buhinzi, ubwikorezi, uburezi, ubuzima, umutekano, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.

U Burundi butumiza ibikoresho byinshi muri Uganda ariko bwo bwoherezayo bike.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version