Perezida W’U Burundi Yababariye Imfungwa Zafunzwe Mu Myigaragambyo Ya 2015

Ku wa Mbere tariki 26, Mata, 2021imfungwa 2,797 nizo zarekuwe mu Burundi hashingiwe ku mbabazi zatanzwe na Perezida Evariste Ndayishimiye. Ziganjemo izafungiwe kwigaragambya zamagana kongera kwiyamamaza kwa Pierre Nkurunziza muri 2015.

Yazibabariye mu rugendo yari yagiriye kuri gereza nkuru y’u Burundi yiswe Gereza ya Mpimba.

Mu ijambo rye yagejeje ku bafungwa bafungiwe muri yo gereza yasabye Minisitiri w’ubutabera ko nta muntu wazongera kumara amezi arenze atatu ataracirwa urubanza, ndetse anihanangiriza aba Police bafunga abantu muri za Week end bari muri ‘munyumvishirize.’

Yagize ati:“Turifuza ko nta muntu wamara amezi arenga atatu ataraburanishwa, kuba umucamanza ni umuhamagaro kuko bisaba kuba ufite umutima wa kimuntu, rero ndabasaba ko mwakora ako kazi neza kugira ngo muhe ubutabera abafunzwe.”

Yagiriye inama abagenzacyaha  bakunze gufunga abantu muri za Week end bitwaje ku mitima yabo ko abo bantu bafite ibyo bapfa, ko bagombye kubireka.

Ngo abagenzacyaha barimo n’abapolisi bagambanira umuntu bakamufunga muri mpera z’Icyumweru bitwaje ko ngo ba shefu babo baba badahari,  bakabarekura ari uko ‘babahaye akantu.’

Ku wa Mbere bariya bantu bahita barekurwa nyuma yo gutanga akantu.

Yasabye abagenzacyaha kwirinda gufungira abantu ubusa babaka akantu

Barekurwa mu rwego rwo kugira ngo bitabire akazi, hatazagira ubasanga muri kasho.

Imbabazi Perezida Ndayishimiye aheruka gutanga zigenewe abafungwabose bamaze gukora ¾ by’igihano bahawe.

Zizahabwa kandi abafungwa  bamwe na bamwe baciwe amande kuko bagomba kuyasonerwa kugira ngo nabo babashe gutaha.

Amande baciwe yose hamwe angana na 1,339,000 Fbu.

Kireba kandi abafungwa bari bafungiwe ibyaha bya Politike harimo n’abitabiriye imyagaragambyo yamaganaga manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza yabaye mu mwaka wa 2015.

Ku ruhande rw’abahawe izi mbabazi, bavuga ko bazishimiye,  bashimira Perezida Ndayishimiye  ko  ari we ubwe waje gutangiza iki gikorwa.

Abarundi bakoresha Twitter bashimye igikorwa cya Perezida Ndayishimiye, bavuga ko ibyo yakoze bigaragaza gushyira mu gaciro.

Perezida Evariste Ndayishimiye yagiye k’ubutegetsi taliki 18/06/ 2020, asimbuye Pierre Nkurunziza wari umaze imyaka 15 k’ubutegetsi akaza kwitaba Imana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version