Obasanjo Agiye Kunga Ruto Na Odinga

Hatabayemo gukabya, umuntu ashobora kuvuga ko Obasango wigeze kuyobora Nigeria yahiriwe nk’uko byigeze kumera ku mwami Salomon wa Israel ya kera. Obasango ni umukire cyane akaba n’umunyabwenge bwinshi. Muri iki gihe afite akazi ko guhuza Raila Odinga na William Ruto bamaze igihe bamaranira ubutegetsi.

Abazi Bibiliya bazi uko Umwami Salomon yaciye urubanza rw’abagore babiri bamaraniraga umwana, buri wese amwita uwe.

Uko yarukemuye byamugize icyamamare ku isi, aba umunyabwenge abantu bose bazaga kureba no gutangarira.

Umwami Salomon ubwo yakiraga umwamikazi w’i Sheba muri Ethiopia y’ubu

Ikibazo cya Kenya nacyo gisaba ko uwagikemura aba umuntu uzi ubwenge kandi ukize, byombi ku rwego rwo hejuru.

Kuva aho bitangarijwe ko Raila Odinga yatsinzwe amatora y’Umukuru w’igihugu kugeza ubu uyu mugabo ntaratuma uwamutsinze agoheka.

Hafi buri cyumweru, abayoboke b’ishyaka rye Azimio la Umoja baramujujubya binyuze mu myigaragambyo.

Mu minsi irindwi ishize abantu batanu bayiguyemo.

Abigaragambya baba basaba ko ibiciro ku isoko bigabanuka, abaturage bagahaha badahenzwe n’abacuruzi bakarangura badahenzwe kandi ntibacuruze bahomba.

Uruhande rwa Perezida William Ruto rwo ruvuga ko nta kindi Odinga agamije kitari ugukoma mu nkokora ibyo Guverinoma ye igeza ku baturage.

Muri iyo rwaserera niho abaturage benshi basiga ubuzima.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko mu Cyumweru kirangira taliki 30, Nyakanga, 2023, ari ho Olusegun Obasanjo yateze amatwi Ruto na Odinga, buri wese amutekerereza icyo apfa na mugenzi we.

Mu bwenge bwe, yaje kwemeza Ruto( nka Perezida w’igihugu) ko agomba guhura na Odinga bakagira icyo baganira.

Ruto yarabyemeye na Odinga arabyemera ariko we asaba ko Obasanjo ashyiraho itsinda ‘ridafite aho ribogamiye’ ryo kuzakurikirana imitegurire n’imigendekere y’ibyo biganiro.

Ni itsinda rigomba kuba rigizwe n’abantu 10 ni ukuvuga batanu(5) kuri buri ruhande.

Ubuhuza bwa Obasanjo bwashimishije benshi kubera ko abaturage bari bamaze kurambirwa imidugararo ya hato na hato.

Kenya ni igihugu gifite abaturage bakunda ubushabitsi bityo rero ikintu cyose kibabujije gucuruza kiba kibahemukiye.

Umuryango w’Abibumbye nawo wakoraga uko ushoboye ngo amahoro agaruke muri Kenya.

Kimwe mu bivugwa ko bizaganirwaho n’abagize iriya komite ni ivugurura rya Komisiyo y’amatora ndetse no kureba uko hashyirwaho umwanya ugenewe utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ibi ni bimwe mu bindi bizigwaho.

Icyatangaje kandi kikarakaza abaturage ba Kenya kugeza ubu ni uko ku rutonde rw’ibizigwaho nta byerekeranye n’uko ubuzima buhenze kirugaragaraho!

Ruto agiye guhura Odinga

Kuri Twitter nicyo kiganiro cyashyuhije imitwe y’abanya Kenya bibaza ukuntu ikintu nk’icyo kibura kuri ruriya rutonde.

Itangazo rivuga ku byo guhura kwa Odinga na Ruto rivuga ko ibyerekeye izamuka ry’ikiguzi cy’ubuzima bizasobanurwa n’urukiko kuko ari rwo rwabiregewe.

Muri Kamena, 2023 nibwo Umusenateri yaregeye urukiko avuga ko itegeko rigena iby’imisoro rihabanye n’ibikubiye mu Itegeko nshinga.

Ubundi amategeko yose akorwa mu gihugu agomba kuba afite aho ashingiye mu biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’igihugu icyo ari cyo cyose.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version