Itsinda rya ba ofisiye bato mu ngabo z’u Rwanda ryasuye ingoro y’amateka yo kubohora u Rwanda iri ku Nteko Ishinga amategeko basobanurirwa uko bakuru babo bitanze ngo batabare Abatutsi bahigwaga bukware kandi babohore u Rwanda.
Nyuma yo gusura iyo ngoro, bakomereje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri 250,000 yabo yahitanye mu cyahoze ari Perefegitura y’Umujyi wa Kigali.
Bose uko ari 75 basobanuriwe uko umuhati wo kubohora u Rwanda wari ngombwa n’uburyo wageze ku musaruro.
Ni umuhati wari uw’ingabo zitwaga Rwanda Patriotic Army (RPA) zari ziyobowe na Paul Kagame wari umugaba wazo, ubu ni Perezida wa Repubulika.
Abasirikare bitabiriye ruriya rugendoshuri basanzwe biga mu ishuri ryitwa RDF Middle-Level Commanders Training riri i Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi.
Lt Col Richard Ndakaza uriyobora avuga ko abo basirikare bazanywe gusura ziriya nyubako ngo basobanurirwe amateka zerekana arimo no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndakaza avuga ko kwiga amateka ari ingenzi mu kwirinda ko ibibi byayabayemo bisubira.
Undi musirikare wigisha muri ririya shuri witwa Lt Col Narcisse Rwamamara yemeza ruriya rugendo shuri ari uburyo bwiza bwo gufasha abanyeshuri kumenya uruhare nyarwo abasirikare bahoze muri RPA bagize mu kubohora u Rwanda no kuruteza imbere.
Abiga mu ishuri riri i Gacurabwenge ni abasirikare bavuye mu bigo no mu nzego zitandukanye za RDF hiryo no hino mu Rwanda.