Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: OTAN/NATO Yananiwe Kumvikana Ku Ngingo Ikomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

OTAN/NATO Yananiwe Kumvikana Ku Ngingo Ikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 May 2022 3:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Finland na Sweden baherutse gusaba kwinjira mu Muryango wo gutabarana w’ibihugu bikora ku Nyanja ya Atlantique witwa OTAN/NATO. Byari mu buryo bwo gushaka amaboko mu rwego rwo kuzivuna Abarusiya. Icyakora Turikiya yanze kwemeranya n’ibindi bihugu bigize uyu muryango ku kifuzo cya Stockholm na Helenski.

Perezida wa Turikiya Erdogan avuga ko atakwemera biriya bihugu kwinjizwa muri OTAN/NATO kubera ko Sweden kuri we ari indiri y’inkozi z’ibibi zihungabanya igihugu cye.

Ngo hari abantu benshi bahunga Turikiya bakajya kwaka ubuhungiro muri Sweden.

Kuba Turikiya yitambitse icyemezo cya OTAN/NATO ni ikibazo gikomeye kuri uyu muryango ubundi ufite mu masezerano yawo ko nta mwanzuro wafatwa mu gihe hari kimwe mu bihugu biwugize kitemeranya nawo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ikindi ni uko ubutegetsi bw’i Ankara buvuga ko butazareka gukomeza gukorana na Putin n’ubwo ibindi bihugu bifatanye  umubano muri OTAN byo byakwiyemeza guhangana na Moscow.

Perezida Erdogan avuga ko aramutse yemeye ibyo bagenzi be bamusaba, Sweden ikajya muri OTAN yaba agize uruhare mu gukingira ikibaba abantu batesha umutwe n’umudendezo igihugu cye.

Uyu muyobozi avuga ko hejuru y’ibyo atazatezuka ku mubano uhuza igihugu cye n’u Burusiya ndetse na Ukraine kubera ari ibihugu bifitiye akamaro Turikiya n’ubwo hari amakimbirane hagati yabyo.

Amasezerano ashyiraho OTAN avuga ko kugira ngo hagire umwanzuro wemerwa bigomba guca mu kuwemezanyaho mu buryo busesuye kandi bikozwe na buri gihugu mu biwugize.

Ni umuryango ugizwe n’ibihugu 30.

- Advertisement -

Icyakora ubu hari abahanga mu bubanyi n’amahanga bari kugerageza kumucururutsa ngo ave ku izima.

Jens Stoltenberg uyobora OTAN/NATO avuga ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo yamenye neza ko koko  Turikiya yamaramaje kutazemera ko Sweden na Finland binjira muri OTAN/NATO ariko akemera ko afite icyizere ko ibyo ibi bihugu bitumvikana ho bizacyemuka.

Ku rundi ruhande, Amerika yo yerekanye ku mugaragaro ko ishyigikiye ko biriya bihugu byinjizwa muri OTAN/NATO.

Yabikoze abinyujije mu kwakira abayobozi bakuru mu nzego nkuru z’ibi bihugu baraganira.

Imbere y’umwiyereko wa gisirikare, Perezida Biden yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Sweden witwa Magdalena Andersson na Perezida wa Finland witwa Sauli Niinisto.

Mu rwego rwo gucururutsa uburakari bwa Putin, Minisitiri w’Intebe wa Finland witwa Sanna Marin avuga ko n’ubwo igihugu cye cyakwemerwa kujya muri OTAN/NATO, ariko atazemera ko ku butaka bwacyo hashingwa ibirindiro by’ingabo z’uriya muryango.

Turikiya ishinja ubutegetsi bwa Sweden kuba indiri yabo yita abakora iterabwoba bo mu mutwe wa Kurdistan Workers Party( PKK) ndetse n’abandi barwanyi bo muri Syria bitwa  Kurdish YPG.

Ubutegetsi bw’i Stockhlom  n’ubw’i Helsinki, bwahisemo kwihuza na OTAN/NATO mu rwego rwo gushaka aho bwikinga uburakari n’ubukana bw’u Burusiya bumaze iminsi bugabye igitero kuri Ukraine.

Icyamenyekanye nyuma ya kiriya gitero ni uko u Burusiya bufite umugambi wo kubuza ko Finland na Sweden byakwihuza na OTAN/NATO.

U Burusiya bwihanije Finland na Sweden ku ikubitiro…

Nyuma gato y’uko intambara yo muri Ukraine itangiye muri Gashyantare, 2022,  Umuvugizi wa Guverinoma y’u  Burusiya yahaye umuburo Sweden na Finland ko nibishaka[ibihugu] kujya muri OTAN/NATO bizahura n’akaga.

Hari amakuru avuga ko umugambi wa Putin wari ugukoma imbere ibihugu byose bituranye nabwo bukabibuza kujya muri OTAN.

Umuvugizi wa Leta y’u Burusiya witwa Maria Zakkarovayagize ati: ‘ u Burusiya buraburira Finland na Sweden ko niba bishaka amahoro byagombye kwirinda gushakira amahoro mu guhungabanya ay’ibindi bihugu.’

Icyo gihe itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryavugaga ko u Burusiya buzihimura bukoresheje ingufu za gisirikare kuri Sweden na Finland nibiramuka bigiye muri OTAN.

Sweden na Finland nibyo bihugu bituranye n’u Burusiya bya hafi bihereye ku Nyanja ya Arctic.

Nyuma y’uko Zakharova abitangaje, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yasubiye mu magambo ye, ivuga ko ibyo u Burusiya buvuga bubikomeje.

Ni ubutumwa bwacishijwe kuri Twitter.

Ni ubutumwa bwagiraga buti: “ Turakurikiranira hafi umugambi wa Sweden na Finland wo kujya muri OTAN kandi turabasezeranya ko kubikora bitazabura kugendana n’ingaruka za gisirikare.”

Mbere y’uko u Burusiya butangiye  intambara kuri Ukraine bwari bufite amakuru ahagije avuga ko haburaga igihe gito ngo iki gihugu kinjire muri OTAN.

U Burusiya Bwaburiye Sweden Na Finland Ko Nibishaka Kujya Muri OTAN Bizabona Ishyano

TAGGED:featuredFinlandOTAN/NATOSwedenTurukiye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibiryo By’Ingurube Mu Rwanda Ni Bicye Kandi Hari N’Ibitujuje Ubuziranenge
Next Article REG Yiyemeje Kutazatenguha Abanyarwanda Muri BAL
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?