Ouattara Yahaye Ikaze Gbagbo

Nyuma yo guhanagurwaho ibyaha n’Urukiko mpunzamahanga mpanabyaha, Bwana Laurent Gbagbo wigeze kuyobora Côte d’Ivoire na Charles Blé-Goudé ategerejwe i Abidjan. Perezida Alassane Dlahamane Ouattara yatangaje ko Gbagbo ahawe ikaze mu gihugu.

Ouattara niwe bari bahanganye mu matora yabaye muri 2010 akarangira Gbagbo ayatsinzwe ariko ntiyemera ibyayavuyemo, ahubwo avuga ko yibwe amajwi.

Ibi byaje kuvamo imidugararo yaguyemo abantu 3000.

Ubushinjacyaha bwareze Laurent Gbagbo mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaho  ko ari we nyirabayazana w’iriya midugararo, ariko urukiko ruza kumugira umwere.

- Advertisement -

Umushinjacyaha mukuru  Fatou Madamu Bensouda yaje kujuririra kiriya cyemezo, ariko nabwo ubushinjacyaha buratsidwa, urukiko rwongera kugira Gbagbo na Charles Blé-Goudé bareganwaga abere.

Perezida  Ouattara yaraye atangarije ishami ry’Ijwi ry’Amerika ryandika mu Cyongereza ko  bariya bagabo bemerewe gutaha mu gihugu cyabo igihe cyose bazumva bibanogeye.

Ble Goude yahoze ayobora umutwe witwaga Les Jeunes Patriotes

Ku rundi ruhande ariko, Gbagbo yashyiriweho inyandiko zimufata zatanzwe na Guverinoma ya Côte d’Ivoire k’uburyo ibyaha aregwa biramutse bimuhamye yakatirwa imyaka 20 y’igifungo.

Aregwa gusesagura umutungo yari yarahawe na Banki Nyafurika y’i Burengerazuba.

Gbagbo yategetse Côte d’Ivoire  guhera  muri 2000 kugeza muri 2011.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version