P.Kagame yakiriye Minisitiri Yoaz Hendel ushinzwe itumanaho muri Israel

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Yozal Hendel ari kumwa na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Hon Ron Adam

U Rwanda na Israel bikomeje gutsura umubano mu nzego nyinshi. Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu yakiriye Minisitiri Yoaz Hendel ushinzwe itumanaho muri Israel baganira ku bintu bitandukanye hagamije ubufatanye hagati y’u Rwanda na Israel.

U Rwanda rubanye neza na Israel

Ku wa  Kane taliki 26, Ugushyingo, 2020 ahagana saa munani n’igice(2h30 pm) hari itsinda ry’Abanyayisilaheri 80 ryageze mu Rwanda rije kurusura.

Nibwo bwa mbere mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi, abaturage ba Israel bari basuye u Rwanda baje ari itsinda rinini.

Bwari bubaye ubwa mbere kandi indege y’ikigo cya Israel gitwara abagenzi kitwa Israir yari iguye ku kibuga cy’indege cy’u Rwanda.

- Advertisement -

Umubano w’u Rwanda na Israel ushingiye kuri byinshi ndetse Taliki 1, Mata, 2019 Israel yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda. Ikorera mu nzu ya Kigali Heights iri mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Iyi Ambasade yafunguwe nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Israel muri Nzeri 2018,ahura na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu bemeranya ko Israel ifungura Ambasade yayo mu Rwanda.

Iki kemezo hagati y’aba bayobozi cyabaye intandaro y’umubano mwiza ushingiye kuri za Ambasade ndetse no guhahirana hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Yoaz Hendel ari kumwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Hon Ron Adam
Ibiganiro byabo byagarutse ku cyakorwa ngo umubano w’ibihugu byombi urusheho gutezwa imbere

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version