Iran ishinja Israel kwica umuhanga wayo mu by’intwaro, yiyemeje kumuhorera

Perezida wa Iran Hassani Rouhani avuga ko igihugu cye kigomba kuzihorera ariko kikabikora bucece, nta guhubuka

Ubutegetsi bw’i Teheran muri Iran bwarahiye ko buzihorera kuri Israel uko bizagenda kose nyuma yo kwemeza ko ariyo yishe umuhanga wayo mu by’intwaro za kirimbuzi witwa Mohsen Fakhrizadeh. Uyu mugabo yishwe arashwe n’abantu bamuteze igico.

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran witwa Ayatollah Ali Khamenei kuri uyu wa Gatandatu yatangarije kuri Twitter ko igihugu cye kizi neza ko uriya mugabo yishwe na Israel kandi ko kizihorera mu gihe gikwiye n’ahantu hakwiye.

Iyi ndahiro kandi yakozwe na Perezida wa Iran Hassani Rouhani nawe wavuze ko bazihorera ndetse yongeraho ko bigomba gukorwa mu bwitonzi, hirindwa guhubuka.

Israel ntiragira icyo itangaza kuri ibi ishinjwa na Iran ariko yari iherutse gutangaza ko ifite amakuru y’uko uriya mugabo yari ayoboye itsinda ry’abahanga bakora intwaro za kirimbuzi.

- Advertisement -

Mohsen Fakhrizadeh yishwe atezwe igico n’abantu bari bamwiteguye ubwo yacaga muri umwe mu mihanda iri mu mujyi uturanye na Tehran witwa Absard.

Fakhrizadeh niwe muhanga mu by’intwaro za kirimbuzi ukomeye Iran yari ifite kugeza ubu.

Yayoboraga ishami rya Minisiteri y’ingabo rishinzwe ubushakashatsi mu bya gisirikare.

Uriya mugabo yishwe mu gihe byavugwaga ko Iran yongereye imbaraga mu gutunganya ubutare bwa Iranium bukoreshwa mu nganda zikora intwaro za kirimbuzi.

Ivomo: BBC

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version