Papa Asaba Abaturage Ba DRC Gusasa Inzobe

Intumwa ya Papa Francis  muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yitwa Mgr Ettore Balestrero yavuze ko ubutumwa Papa Francis azazanira abatuye iki gihugu mu mpera za Mutarama, 2023 buzaba ari ubwo kubasaba kwiyunga ubwabo, ibibazo bafitanye bakabikemura.

Mu kiganiro Mgr Ettore Balestrero yahaye Radio Okapi taliki 23, Mutarama, 2023 yavuze ko Papa Francis yifuza ko inzego zose zirebwa n’ubuzima bwa DRC zikwiye kwicara zikarebera hamwe ipfundo ry’ibibazo bikurura intambara z’urudaca bigashakirwa umuti urambye.

Papa Francis ntazazanwa muri DRC no gutanga umuti w’ikibazo ahubwo azaza kubabwira icyo bakora ngo uboneke.

Mgr Ettore Balestrero avuga ko Papa Francis ashaka ko amateka ya DRC ahinduka, ikava mu ntambara imazemo hafi imyaka 30,  ikagira amahoro.

- Advertisement -
Intumwa ya Papa Francis muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Mgr Ettore Balestrero( Ifoto@Paul-Richard Malengela)

Intego ya Kiliziya gatulika ni uko ejo hazaza ha Repubulika ya Demukarasi ya Congo hazaba heza, igihugu kikabamo abaturage bifuriza abandi ‘kuramba no kuramuka’ aho ‘kwifurizanya gukenyuka.’

Ibi kandi  ngo biri no mu rwego rwo gushyigikira umuhati wo kugarura amahoro umaze iminsi ushyiraho n’ibihugu byo mu Karere DRC iherereyemo.

Papa Francis asaba Imana ko yafasha abaturage ba DRC kubona amahoro arambye kugira ngo abana batazakurira mu bibazo by’intambara yahabaye akarande bityo nabo bakazabiraga abo bazabyara.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi azasura Repubulika ya Demukarasi ya Congo guhera taliki 31, Mutarama ahave taliki 03, Gashyantare, 2023 yerekeza muri Sudani y’Epfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version