Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Papa Asaba Abaturage Ba DRC Gusasa Inzobe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Papa Asaba Abaturage Ba DRC Gusasa Inzobe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 January 2023 1:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Intumwa ya Papa Francis  muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yitwa Mgr Ettore Balestrero yavuze ko ubutumwa Papa Francis azazanira abatuye iki gihugu mu mpera za Mutarama, 2023 buzaba ari ubwo kubasaba kwiyunga ubwabo, ibibazo bafitanye bakabikemura.

Mu kiganiro Mgr Ettore Balestrero yahaye Radio Okapi taliki 23, Mutarama, 2023 yavuze ko Papa Francis yifuza ko inzego zose zirebwa n’ubuzima bwa DRC zikwiye kwicara zikarebera hamwe ipfundo ry’ibibazo bikurura intambara z’urudaca bigashakirwa umuti urambye.

Papa Francis ntazazanwa muri DRC no gutanga umuti w’ikibazo ahubwo azaza kubabwira icyo bakora ngo uboneke.

Mgr Ettore Balestrero avuga ko Papa Francis ashaka ko amateka ya DRC ahinduka, ikava mu ntambara imazemo hafi imyaka 30,  ikagira amahoro.

Intumwa ya Papa Francis muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Mgr Ettore Balestrero( Ifoto@Paul-Richard Malengela)

Intego ya Kiliziya gatulika ni uko ejo hazaza ha Repubulika ya Demukarasi ya Congo hazaba heza, igihugu kikabamo abaturage bifuriza abandi ‘kuramba no kuramuka’ aho ‘kwifurizanya gukenyuka.’

Ibi kandi  ngo biri no mu rwego rwo gushyigikira umuhati wo kugarura amahoro umaze iminsi ushyiraho n’ibihugu byo mu Karere DRC iherereyemo.

Papa Francis asaba Imana ko yafasha abaturage ba DRC kubona amahoro arambye kugira ngo abana batazakurira mu bibazo by’intambara yahabaye akarande bityo nabo bakazabiraga abo bazabyara.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi azasura Repubulika ya Demukarasi ya Congo guhera taliki 31, Mutarama ahave taliki 03, Gashyantare, 2023 yerekeza muri Sudani y’Epfo.

TAGGED:AbaturageCongoDRCfeaturedFrancisIntambaraPapaSudani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abashinwa Barindwi Biciwe Muri Amerika
Next Article REG Volleyball Club ‘Na’ APR Volleyball Club Zegukanye Shampiyona
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?