Papa Benedigito XVI Yapfuye

Papa Benedigito XVI

Umuvugizi wa Vatican yatangaje ko Papa Benedigito XVI yapfuye.

Itangazo ryo mu Biro bya Papa rivuga ko Papa Benedigito XVI yaguye muri mositeri yabagamo.

Yari amaze iminsi arwaye arembye.

Joseph Ratzinger ( niwe Papa Benedigito XVI) yari afite imyaka 95 y’amavuko.

- Kwmamaza -

Mu minsi ishize, Papa Francis yari yasabye abayoboke ba Kiliziya gatulika bose gusengera umukambwe  Papa Benedigito XVI.

Yagize ati: “ Ndabasaba ko  mwese abizera ko musengera Papa Umunyacyubahiro Benedigito XVI kuko ararwaye cyane.”

Nawe yasabye Imana ko yakomeza kwita kuri Papa Benedigito XVI.

Umuvugizi wa Vatican witwa Matteo Bruni icyo gihe  yavuze ko ubuzima bwa Papa Benedigito XVI bugeze aharenga.

Nyakwigendera Papa Benedigito XVI  mu mwaka wa 2013 yatangaje isi yose ubwo yavugaga ko yeguye ku bushumba bwa Kiliziya kuko ngo yumvaga nta mbaraga afite kubera gusaza.

Undi Papa waherukaga kwegura mbere ye yitwaga Gregory XII weguye mu mwaka wa 1415.

Hagati aho kandi na Papa Francis nawe aherutse guca amarenga ko ashobora kuzegura ubuzima bwe niburamuka bukomeje kumutenguha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version