Polisi Y’u Rwanda Ikomeje Gufasha Mu Mibereho Myiza Y’Abatuye Centrafrique

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU2-7) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA) bakorera mu Ntara ya Nana Gribizi muri Komini ya Kaga Bandoro, bahaye abahatuyee ibikoresho by’ubuhinzi n’iby’ubuvuzi.

Koperative eshatu nizo zahawe ibikoresho birimo n’ibyo kuhiza imyaka.

Nyuma yo kubaha biriya bakoresho, hakurikiyeho kubasuzuma no kubavura indwara.

Abahawe ubu buvuzi ni abatuye mu nkambi ya  Lazaret.

- Advertisement -

Ibikoresho by’ubuhinzi byatanzwe bigizwe n’ifumbire mvaruganda, ingorofani, ibikoresho byifashishwa mu kuhira imyaka (Arrosoirs), ibyifashishwa mu gutera imiti (Pompes), imiti y’imyaka, amasuka, ibitiyo, imbuto zitandukanye zo gutera, amajerekani n’ibikoresho by’isuku birimo indobo, isabune n’ibindi.

Madamu Brigitte Gbenou uyobora  Ihuriro ry’amakoperative y’ubuhinzi yahawe ibikoresho  yashimye igikorwa cyakozwe n’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda avuga ko kije ari igisubizo cy’ibyifuzo byabo.

Ati: “Turashimira Polisi y’u Rwanda kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo gushyikiriza amakoperative y’ubuhinzi, ibikoresho byari bicyenewe bizafasha mu guteza imbere no kunoza umurimo w’ubuhinzi, umusaruro ukazarushaho kuba mwiza no kwiyongera bityo bakabasha kwikura mu bukene bihaza mu biribwa no gusagurira isoko.”

Ngo batewe ishema no kuba bafite abapolisi b’u Rwanda babatekerereza  n’icyabateza imbere nyuma y’akazi ko kubarindira umutekano.

Umuyobozi w’Akarere iyi nkambi iherereyemo ka Bandoro witwa  Alvin Maussa Zavido, yavuze ko abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye    muri Kaga Bandoro ari intangarugero mu gucunga umutekano kandi baha agaciro ubuzima bw’abo bashinzwe kurinda.

Chief Superintendent of Police (CSP) Hodali Rwanyindo  uyobora itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gace ka  Kaga bandoro (FPU2-7) yavuze ko guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nabyo biri mubyoo bashinzwe.

Ati: “Kugira ubuzima buzira umuze n’imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko ku bakuwe mu byabo n’intambara ni bimwe mu byo duharanira mbere na mbere nk’inshingiro ry’umutekano n’ituze rusange.”

Yabasabye kuzakoresha neza ibikoresho bahawe,  anabizeza ko itsinda RWAFPU 2-7 abereye umuyobozi rizakomeza kubaba  hafi bagakomeza kunoza imikoranire no gufatanya nabo mu gucunga umutekano.

Madamu Oulimata Diarra wari uhagarariye MINUSCA muri uyu muhango, yashimye igikorwa cyakozwe n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko kigaragaza ko batita ku mutekano w’abaturage gusa ko ahubwo bazirikana no ku cyabateza imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version