Papa Francis Ari Kugerageza Guhuza Impande Ebyiri Za Islam

Kuri uyu wa Gatandatu Muri Iraq harabera igikorwa kiri mu bizibukwa mu mateka ya Kiliziya Gatulika na Islam, kuva byombi byashingwa. Umuyobozi wa Kiliziya Gatulika n’uw’Abisilamu n’aba Shiite barahura baganire uko bakorana mu kwimakaza amahoro mu bantu.

Papa Francis ari bugirane ibiganiro na Ayatollah Mukuru w’Abisilamu b’aba Shiyite witwa Ali Sistani.

Kiliziya Gatulika ifite abayoboke Miliyari1.3 ku isi mu gihe Aba Shiite nabo babarirwa muri miliyoni 200 ku isi hose.

Nyuma y’uko Papa Francis abonanye n’Abayoboke ba Kiliziya Gatulika [bake]bo muri Iraq, hari kuri uyu wa Gatanu tariki 05, Werurwe, 2021, kuri uyu wa Gatandatu arafata urugendo rw’ibilometero 200 ajye i Najaf ahatuye Grand Ayattolah Ali Sistani baganire.

- Advertisement -

Grand Ayattolah Ali Sistani ntajya agaragara na rimwe mu ruhame.

Abe iwe mu nzu idakanganye cyane iri i Najaf.

Biteganyijwe ko aba bagabo bombi bari biganire ku mubano mwiza w’abatuye Isi, umubano ugomba gushingira ku buvandimwe bwagutse kurusha imitekerereze y’amadini.

Hashize imyaka ibiri Papa Francis asinyanye na Iman wa Kaminuza ya Al-Azhar ikomeye ku isi, inyandiko yabo ikaba nayo yaravugaga ku buvandimwe bugomba kuranga abatuye Isi.

Kaminuza ya Al-Azhar irubahwa cyane ku isi, ikaba ari Kaminuza y’Abisilamu b’aba Sunite.

Abahanga mu mateka bavuga ko bishimishije kuba Papa Francis ari gukora uko ashoboye ngo abe umuhuza hagati y’Abisilamu b’Aba Sunite n’aba Shiyite.

N’ubwo bombi bahuriye ku kita rusange ari cyo Islam, bamaze imyaka 40 badacana uwaka.’

Guhuza Islam ni ikintu gikomeye kiri gukorwa na Papa Francis kandi kitezweho kuzoroshya umubano w’Aba Islam ku isi hose muri rusange.

Papa Francis ubwo yari akigera i Bagdad

Ubwo yatungukaga ku kibuga cy’indege, Papa Francis yasanganyijwe inseko y’abayobozi b’aba Shiyite baje kumwakira ndetse n’ibyapa bimuha ikaze.

Grand Ayatollah Ali Sistani ayobora ishami ry’Abisilamu ry’aba Shiyite rigizwe n’abantu miliyoni 200.

Igice cy’aba Sunite cyo kiyoborwa na Grand ayatollah Ali Khamenei wo muri Iran.

Aba Sunite nibo benshi ku isi ugereranyije na bagenzi babo b’aba Shiyite.

Papa Francis narangiza kuganira na Grand Ayatollah Ali Sistani arajya gusura ‘umujyi wa Ur’ uvugwaho kuba inkomoko ya Abraham.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version