Papa Francis Yagize Icyo Avuga Ku Ngingo Y’Uko Ashobora KWEGURA

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi, Papa Francis, avuga ko iby’uko ashobora kwegura bizwi n’Imana yonyine. Hari mu kiganiro yahaye The Reuters ku ngingo zitandukanye zirimo n’iy’uko yazibukiriye ibyo kuzasura u Burusiya na Ukraine.

Papa Francis amaze iminsi afite ikibazo mu ivi. Ni ikibazo cyatumye adashyira mu bikorwa zimwe muri gahunda yari afite harimo gusura Repubulika ya Demukarasi ya Congo, gusura Sudani y’Epfo, u Burusiya na Ukraine n’izindi.

Mu kiganiro na Reuters yavuze ko n’ubwo afite ikibazo mu ivi, ariko ngo ateganya kuzasura Canada ku taliki izatangazwa n’Ibiro bye mu gihe kiri imbere.

Yahakanye ibimaze iminsi bivugwa ko arwaye cancer, avuga ko abaganga be nta kintu bigeze babimutangarizaho.

- Advertisement -

Twibuke ko Papa Francis afite imyaka 85 y’amavuko.

Ikiganiro cy’iminota 90 na Reuters kirimo ingingo zitandukanye hakubiyemo n’uko yamaganye iby’itegeko riherutse gutorwa n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika ry’uko bibujijwe gukuramo inda ariko ko buri Leta ku giti cyayo ishobora guhitamo niba amategeko yayo yabyemeza cyangwa akabibuza.

Ku ngingo y’uko Papa ashobora kwegura nk’uko byagenze kuwo yasimbuye witwa Papa Benedigito XVI,  hari inyandiko ziherutse kubivuga ho, zikabishingira ku ngingo y’uko hari umushinga uri gutegurwa bucece i Vatican wo kuvugurura Itegeko nshinga ndetse ngo hari gahunda yo gushyira mu mwiherero Abakalidinari bashya.

Ibi hari bamwe babishingiyeho bavuga ko bica amarenga ko Papa nawe ashobora kwegura.

Ku ruhande rwe, Papa Francis yavuze ko nta mugambi afite wo kwegura, ngo ‘kugeza ubu’ ntawo rwose.

Icyakora abajijwe niba ubuzima  bwe bukomeje kuba bubi bukamugora bidashobora gutuma yegura, Papa Francis yavuze ko ntawagira icyo abivugaho ubu, ko ‘Imana ari iyo ibizi.’

Mbere ya Papa Benedigito XVI, undi weguye ni Papa Selesitini V weguye mu mwaka wa 1294.

Papa Benedigito XVI

Hashize amezi abiri Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francis agaragaye bwa mbere ari mu igare ry’abafite ubumuga.

Yasunikwaga muri iri gare asuhuza Abakirisitu bari baje kumureba.

Nibwo bwa mbere Papa Francis yagaragaye ari mu  igare.

Aherutse kubagwa mu ivi.

Abo mu Biro bye babanje kumubuza kujya mu nama zitandukanye kubera ko yabazwe mu ivi.

Ndetse no kuri Pasika ntiyasomye Misa ahubwo yayigiyemo nk’abandi ‘Bakiristu bose.’

Iyo atari busome Misa, Papa yohereza umu Karidinali ngo amukorere imirimo harimo n’uwo gusoma Misa muri Bazilika ya Mutagarifu Petero iri Vatican.

Hari n’ikiganiro aherutse guha ikinyamakuru kitwa Corriere della Sera avuga ko mu minsi iri imbere azongera akabagwa.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba uko kubagwa kwarabaye cyangwa hari indi taliki bizabera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version