DRC Mu Bihugu Bigura Imbuto N’Imboga Nyinshi U Rwanda Rwohereje Hanze

Imibare ngarukacyumweru y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi, NAEB, ivuga ko ibihugu bya mbere  u Rwanda rwoherejemo imboga n’imbuto ndetse n’indabo mu minsi irindwi ishize, Repubulika ya Demukarasi ya Congo iri mu bya mbere.

Ni inkuru yerekana ko ubucuruzi hagati ya Kigali na Kinshasa bugikorwa n’ubwo hari ibirego bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ishinja u Rwanda gufasha abayirwanya.

Umusaruro wose w’imbuto, imboga n’indabo u Rwanda rwohereje hanze mu minsi irindwi ishize ungana na Toni 746.3 , ukaba wararwinjirije $ 864,872.

Ibihugu byaguze uriya musaruro ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo, u Buholandi, u Bwongereza na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

- Advertisement -

Icyayi u Rwanda rwohereje hanze mu minsi irindwi ishize kingana na Toni 567.8, kikagira agaciro ka $1,460,243.

Ibihugu byaguze icyayi cy’u Rwanda kinshi ni Pakistan, Misiri, Kazakhstan n’u Bwongereza.

Ikawa y’u Rwanda nicyo gihingwa rwoherereje mu mahanga kirwinjiriza amadolari  menshi kurusha ibindi bihingwa.

Toni 532.6 z’ikawa u Rwanda rwoherereje amahanga zarwinjirije $ 3,126,877 ni ukuvuga akubye hafi kabiri  amafaranga yose icyayi kinjije mu minsi irindwi ishize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version