Umusirikare Wa Uganda Yiciwe Mu Kabari

Willy Rubangakene yari umusikare wa Uganda wiciwe mu kabari arashwe n’umusekirite nyuma yo guterana igipfunsi bapfa umukobwa.

Iby’iyicwa ry’uyu musirikare byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu gace byabereyemo kitwa Kyota.

ChimpReports ivuga ko umuvugizi wa Polisi muri kariya gace yitwa CIP Greg Oscar Ageca  avuga ko hari andi makuru bagikusanya avuga ko na telefoni yabaye nyirabayazana w’igipfunsi cyaje kuvamo ko umusekirite yitaje umusirikare amurasa mu ngusho.

Mu ngabo za Uganda n’ahandi henshi mu bindi bihugu hajya havugwa amakimbirane hagati y’abashinzwe umutekano ubwabo cyangwa hagati yabo n’abo bashinzwe kuwurindira.

- Advertisement -

Mu myaka ishize hari umusirikare mukuru mu ngabo za Uganda wabajijwe icyo yakoze ubwo abasirikare bamurinda bahohoteraga umupolisi w’umugore wari uri mu kazi akabasaba gukurikiza amategeko y’umuhanda bakamusuzugura.

Hari n’undi nawe wigeze guhamagarwa n’abana be bamubwira ko hari umuntu uri kubiyama ngo umuziki wo mu modoka yabo uramusakuriza, undi araza apfumura imodoka y’uwo muntu yari iparitse hafi aho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version