Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Papa Francis Yanditse Ibaruwa Iteguza Kwegura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Papa Francis Yanditse Ibaruwa Iteguza Kwegura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 December 2022 3:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umushumba wa Kiliziya gatulika Papa Francis yahishuye ko mu mwaka wa 2013 ubwo yafataga inkoni y’ubushumba bwa Kiliziya gatulika, yananditse ibaruwa ivuga ko ubuzima niburamuka bumutengushye azegura.

Iyo baruwa yayanditse mu mwaka wa 2013.

Iby’uko yanditse iriya baruwa yabihishuriye ishami rya ABC News ryandika mu rurimi rw’Ikisipanyole.

Iyo baruwa yayigejeje kuri Cardinal Tarcisio Bertone, uyu icyo gihe niwe wari ushinzwe ibiro by’ubunyamabanga bukuru bwa Vatican.

Muri iki gihe iriya baruwa iri mu biganza bya Cardinal Pietro Parolin, uwo akaba ari mu ba Cardinals bakuru.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Papa Francis yujuje imyaka 86 y’amavuko.

Icyakora uyu mukambwe afite intege nke zakomejwe n’uko yagize ibibazo bituma adashobora guhagarara ngo akomeze kwigenza.

Ubu agendera mu igare ryagenewe abafite ubumuga.

Iyo usesenguye amagambo Papa Francis yabwiye abanyamakuru, bigaragara ko yarangije kwegura.

Yikomye abanyamakuru avuga ko azi neza ko ubwo bumvise ko yanditse iriya baruwa, feri ya mbere bari buyimufungire kuri Cardinal uyifite  baje kuyimusaba kugira ngo bandikemo inkuru!

Icyakora avuga ko abari bujye kuyimushakiraho bashobora kutayibona kubera ko yamaze kuyiha undi  uwo akaba ari Cardinal Parolin

Umushumba wa Kiliziya gatulika kandi ashima uwo yasimbuye  witwa Papa Benedigito XVIII wahisemo kwegura kuko yumvaga amagara amananiye.

Mbere y’uko Papa Benedigito XVIII yegura, hari hashize imyaka 600 hari undi weguye.

Hagati aho kandi ni ngombwa kumenya ko kuva Kiliziya Gatulika yabaho, nta  Papa w’Umwirabura aho yaba akomoka hose wigeze ubaho.

Abahanga mu mateka bavuga ko Kiliziya Gatulika yashinzwe bwa mbere ku isi  mu mwaka wa 1054.

Imibare yo mu mwaka wa 2019 yerekana ko muri uriya mwaka abayoboke ba Kiliziya Gatulika ku isi hose bari abantu Miliyari1.3.

TAGGED:featuredFrancisIbaruwaPapa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Congrès Y’Urugaga Rw’Urubyiruko Rwa FPR-Inkotanyi Yateranye
Next Article Urukiko Rukuru Mu Bwongereza Ruratangaza Icyemezo K’Ukohereza Abimukira Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?