Papa Francis Yanditse Ibaruwa Iteguza Kwegura

Umushumba wa Kiliziya gatulika Papa Francis yahishuye ko mu mwaka wa 2013 ubwo yafataga inkoni y’ubushumba bwa Kiliziya gatulika, yananditse ibaruwa ivuga ko ubuzima niburamuka bumutengushye azegura.

Iyo baruwa yayanditse mu mwaka wa 2013.

Iby’uko yanditse iriya baruwa yabihishuriye ishami rya ABC News ryandika mu rurimi rw’Ikisipanyole.

Iyo baruwa yayigejeje kuri Cardinal Tarcisio Bertone, uyu icyo gihe niwe wari ushinzwe ibiro by’ubunyamabanga bukuru bwa Vatican.

- Advertisement -

Muri iki gihe iriya baruwa iri mu biganza bya Cardinal Pietro Parolin, uwo akaba ari mu ba Cardinals bakuru.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Papa Francis yujuje imyaka 86 y’amavuko.

Icyakora uyu mukambwe afite intege nke zakomejwe n’uko yagize ibibazo bituma adashobora guhagarara ngo akomeze kwigenza.

Ubu agendera mu igare ryagenewe abafite ubumuga.

Iyo usesenguye amagambo Papa Francis yabwiye abanyamakuru, bigaragara ko yarangije kwegura.

Yikomye abanyamakuru avuga ko azi neza ko ubwo bumvise ko yanditse iriya baruwa, feri ya mbere bari buyimufungire kuri Cardinal uyifite  baje kuyimusaba kugira ngo bandikemo inkuru!

Icyakora avuga ko abari bujye kuyimushakiraho bashobora kutayibona kubera ko yamaze kuyiha undi  uwo akaba ari Cardinal Parolin

Umushumba wa Kiliziya gatulika kandi ashima uwo yasimbuye  witwa Papa Benedigito XVIII wahisemo kwegura kuko yumvaga amagara amananiye.

Mbere y’uko Papa Benedigito XVIII yegura, hari hashize imyaka 600 hari undi weguye.

Hagati aho kandi ni ngombwa kumenya ko kuva Kiliziya Gatulika yabaho, nta  Papa w’Umwirabura aho yaba akomoka hose wigeze ubaho.

Abahanga mu mateka bavuga ko Kiliziya Gatulika yashinzwe bwa mbere ku isi  mu mwaka wa 1054.

Imibare yo mu mwaka wa 2019 yerekana ko muri uriya mwaka abayoboke ba Kiliziya Gatulika ku isi hose bari abantu Miliyari1.3.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version