Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Papa Francis ‘Yasubiye Iwe Amahoro’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Papa Francis ‘Yasubiye Iwe Amahoro’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 March 2021 9:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gitondo cya kare nibwo Papa Francis yuriye indege asubira i Roma  nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itatu yari amaze muri Iraq. Mbere y’uko ajyayo hari impungenge z’uko hari imitwe y’abagizi ba nabi ishobora kumuhemukira.

Kuba yatashye amahoro ubwabyo ni inkuru nziza kuko muri kiriya gihugu hari imitwe y’abarwanyi imaze igihe iteza ibibazo abatuye Iraq.

Ku Cyumweru tariki 07, Werurwe, 2021 Papa Francis yasuye ahantu hatatu hafatwa nk’ihuriro ry’amadini atatu akomeye ku isi harimo ahitwa Erbil, Mosul n’i Qaraqosh.

Muri buri gice, Papa Francis yatangaga ubutumwa bw’amahoro, ubuvandimwe n’icyizere mu bantu n’ubwo baba badahuje imyizerere.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis kuri iki Cyumweru kandi yasomeye Misa mu majyaruguru ya Iraq, mu gice cyahozemo urusengero rukomeye ariko rwaje gusenywa n’ibisasu by’abarwanyi ba Islamic State.

Ni misa yabaye ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rwa Papa Francis muri Iraq, igihugu gituwe ahanini n’abayoboke b’idini ya Islam.

Ibice Papa Francis yasuye, mu myaka ine ishize byabereyemo intambara zikomeye z’umutwe wa Islamic State mbere y’uko utsindwa.

 Mu ntambara uwo mutwe waharwanye wasenye inyubako nyinshi zirimo na Kiliziya, utoteza n’Abakirisitu bahasengeraga.

Papa Francis ari muri kajugujugu, yageze mu mujyi wa Erbil yitegereza uburyo agace ka Mossoul kasenywe bikomeye, aho hakaba ariho hahoze icyicaro gikuru cya Islamic State.

Abatuye muri ibyo bice bakiranye Papa ibyishimo bikomeye, abaremamo icyizere ashingiye ku bihe baciyemo.

Yagize ati “Ubuvandimwe bukomeye kuruta gucanamo ibice, ibyiringiro bikomeye kuruta urupfu, kandi amahoro akomeye kuruta intambara.”

Papa Francis yagiye no mu gace ka Qaraqosh agenda mu modoka itamenwa n’amasasu.

Yahagaze inshuro nyinshi aha abana umugisha.

Yabwiye abaturage ko uyu munsi yari awutegereje cyane. Mbere y’uru rugendo byavuzwe kenshi ko ashobora kurusubika kubera ibibazo by’umutekano.

Yagize ati “Uku guhura kwacu kurerekana ko iterabwoba n’urupfu atari byo bifite ijambo rya nyuma. Igihe kirageze ngo twongere kubaka, bitari inyubako gusa ahubwo n’ibindi bihuza imiryango muri rusange.”

Mu Misa uyu muyobozi wa Kiliziya Gatulika yasomye, yari akikijwe n’amatongo y’inyubako zahoze aho hantu, ubu zikaba zarabaye inzibutso z’amateka.

Amwe mu magambo akomeye Papa Francis azibukirwaho mu mateka ni uko yigeze kuvuga ati: ” Ntibikwiye guhura Islam n’ubutagondwa.”

Papa Francis avuga ko Islam itagombye kwitiranwa n’ubutagondwa
TAGGED:AmahoroFrancisMosulPapaRoma
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburyo Bwihariye Bwifashishijwe Mu Kumenyereza U Rwanda Inkura Zaturutse I Burayi
Next Article Nsanzabaganwa Yifurije Abagore Umunsi Mwiza, Abibutsa Uruhare Rw’Umugabo
1 Comment
  • Kidamage says:
    08 March 2021 at 12:22 pm

    Umubano mu bantu uruta byose

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?